Perezida Vladimir Putin yavuze ko “igitutu cya politiki n’imibereho bitigeze bibaho” bituruka mu Burengerazuba, ndetse n’ibihano byafashwe nyuma yo gutera Ukraine, biri gusunikira Belarus n’u Burusiya kwishyira hamwe bikaba igihugu kimwe byihuse kurushaho.
Ku wa Gatanu, umuyobozi w’u Burusiya w’imyaka 69 yabwiye inama ko igitutu “kidusunikira kwihutisha inzira yo kwishyira hamwe”.
Ati: “Ibyo byakorwa kugira ngo” hagabanuke ibyakwangirika kubera ibihano bitemewe, kugira ngo byoroshye kumenya umusaruro w’ibicuruzwa bisabwa, guteza imbere ubushobozi bushya, kwagura ubufatanye n’ibihugu by’inshuti “.
Ibihugu byombi by’ibituranyi bihana imbibi na Ukraine, byatangiye kwishyira hamwe no kuva mu masezerano yo mu 1997 yari agamije gushimangira umubano wajemo igitotsi nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti zisenyutse.
Mu masezerano y’ubumwe, buri gihugu gikomeza kwigenga, ariko giha abenegihugu uburenganzira bwo gutura n’uburenganzira bw’ubwenegihugu nk’uko iyi nkuru dukesha Al Jazeera ikomeza ivuga.
Mu gihe amarangamutima ya Perezida wa Belarus, Alexander Lukashenko kuri Moscou yagiye agabanuka ubundi akiyongera, yarushijeho kwegerana na Putin mu 2020, ubwo Perezida w’u Burusiya yateraga inkunga Belarus yo guhashya imyigaragambyo yo kwamagana leta nyuma y’amatora ataravuzweho rumwe.
Ku ya 24 Gashyantare uyu mwaka, Lukashenko yemereye u Burusiya gukoresha Belarus nk’inzira ubwo bwatangizaga igitero kuri Ukraine.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru, abayobozi b’ibihugu birindwi bikize cyane ku Isi (G7) n’muryango wa NATO, bakomoje kuri Belarus mu nama zinyuranye, NATO yamagana “kwishyira hamwe kwa gisirikare hagati ya Moscow na Belarus” bavuga ko u Burusiya ari “ikibazo gikomeye” ku mahoro n’umutekano mu karere.

4 Responses
Perezida Putin aremeza ko u Burusiya na Belarus bishobora kuba igihugu kimwe vuba
Arikose Amerca n’abiriya bihugu by’uburayi ko byishyize hamwe Hari uwababujije? None ngo Uburusiya bwishyize hamwe na Berarus ngo Ni ikibazo gikomeye! Amerca yishyira imbere igakabya!

Nibikubitane ikizonyara ikind nico nzokubaha
Perezida Putin aremeza ko u Burusiya na Belarus bishobora kuba igihugu kimwe vuba
Nibikubitane ikizonyara ikind nico nzokubaha