Ramaphosa ahamya ko Tshisekedi atakwanga kuganira na M23

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, abona mugenzi we uyobora Repubulika ya demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi atakwanga kugirana imishyikirano n’umutwe witwaje intwaro wa M23 kubera ko ngo ari bwo buryo bwonyine bwatuma ibitandukanya impande zombi bikemuka.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye Kinshasa ku gicamunsi cy’uyu wa 6 Nyakanga 2023, umunyamakuru wa SABC Africa yabajije Perezida Ramaphosa ati: “Leta ya RDC nta gahunda ifite yo kuganira na M23 kubera ko bayifata nk’abaterabwoba baterwa inkunga n’u Rwanda. Ndashaka kumenya, ni iki cyihariye Afurika y’Epfo izakora mu gufasha M23 gukemura iki kibazo cyateye Abanyekongo ububabare bwinshi?”

Ramaphosa yasubije ko nta kintu cyihariye Afurika y’Epfo izakora keretse gushyigikira imirongo yashyizweho n’ibihugu by’akarere igamije gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC, iyo ikaba irimo ko habaho inzira y’ibiganiro ku mpande zishyamiranye, kandi ngo yizeye ko Tshisekedi atabyanga.

Yagize ati: “Perezida Tshisekedi nanjye twaganiriye byinshi, twemeranya ko uburyo bwiza bwo gukemura amakimbirane ari ibiganiro, abantu bakicara, bagashaka inzira zo kumvikana kandi amakimbirane akomeje mu burasirazuba bwa RDC ari gushakirwa ibisubizo n’imiryango yacu y’akarere n’umuryango wa Afurika yunze ubumwe. SADC ibirimo kimwe na EAC, kandi ibyo byose birimo ibiganiro, kumvikana…Ibyo ni imishyikirano nshuti yanjye! Kandi Tshisekedi ntabwo yakwanga gukemura amakimbirane binyuze muri ubu buryo.”

Tshisekedi yakomerejeho avuga ku kibazo cy’uyu munyamakuru, ati: “Ni ubwa mbere numvise ikibazo cy’uko tudashaka kuganira n’u Rwanda [ni ko yise M23]. U Rwanda ruhora ruvuga ibinyoma ku bushotoranyi bwarwo kuri RDC. Rusobanura ko ari ikibazo cy’imbere muri Congo, kireba Abanyekongo. Rufata M23 nk’Abanyekongo bivumbuye bitewe n’ibyabaye mu muryango, ariko buri wese azi ko ibi ari ibinyoma. Rwifata nk’aho rudashotora RDC, n’ubwo hariho ibimenyetso byemejwe birimo inyandiko. Biragoye kuganira n’u Rwanda kubera ko rubeshya.”

Kwita u Rwanda umutwe wa M23 Tshisekedi abikoze bijyanye n’uko asanzwe arushinja kuwuha ubufasha burimo ibikoresho, nk’intwaro, no kuwoherereza abasirikare bo kuwurwanira, gusa rwo rubihakanye kenshi, rusobanura ko ibyo ari ikinyoma yahimbye mu rwego rwo guhuma amaso Abanyekongo n’amahanga, ngo batareba uburyo yananiwe inshingano ye nk’Umukuru w’Igihugu zo kugarura umutekano mu burasirazuba.

Perezida wa RDC yavuze ko kuva mu nama ya mbere yiga ku kibazo cy’umutekano muke mu burirasirazuba bw’igihugu cye, yabereye i Nairobi, hafashwe imyanzuro irimo: guhagarika imirwano, kurambika intwaro, hanyuma hagakurikiraho gusubizwa mu buzima busanzwe kw’abari mu mitwe yitwaje intwaro. Yagaragaje ko ibyo ari byo M23 ari byo byose igomba gukora.

M23 yo, nk’uko yabigaragaje mu matangazo, ihora isaba imishyikirano na Leta ya RDC yayirukanyemo mu ya mbere yabereye i Nairobi muri Mata 2022. Yemera guhagarika imirwano ariko ntiyemera gusubizwa mu buzima busanzwe, kuko ngo Tshisekedi, mu biganiro byari ibanga bagiranye mu 2019, yari yarayisezeranyije kwinjiza abarwanyi bayo mu nzego z’umutekano, n’ubwo yaje guhindura imvugo nyuma.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *