28828465168_c9988bf52b_b

Perezida Ramaphosa yavuganye na Kagame kuri telephone nyuma yo gupfusha ingabo i Goma

Sangiza iyi nkuru

Perezidansi ya Afurika y’Epfo iratangaza ko mu ijoro ryakeye rishyira kuri uyu wa Kabiri perezida w’iki gihugu yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda baganira ku bibera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ibinyujije ku rubuga rwa X, Perezidansi ya Afurika y’Epfo yagize iti: “Perezida Cyril Ramaphosa
yahamagaye kuri telefoni Perezida Paul Kagame w’u Rwanda kugira ngo baganire ku bintu bikomeje kuba mu Burasirazuba bwa DRC no kwiyongera kw’imirwano byaviriyemo urupfu ingabo zo kubungabunga amahoro za SAMIDRC.”

Yongeyeho ko abakuru b’ibihugu byombi bemeje ko hakenewe byihutirwa guhagarika imirwano no kongera gusubukura ibiganiro by’amahoro hagati y’impande zose zishyamiranye.

Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania bari mu bihugu byo mu muryango wa SADC bifite ingabo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho zoherejwe gufasha FARDC ku rugamba ihanganyemo n’inyeshyamba za M23 zimaze kwivuganamo cumi n’abandi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *