Perezida wa Kenya, Dr William Ruto, yategetse abanyamabanga muri guverinoma (ba Minisitiri) kwishyura icumbi n’amafunguro abayobozi n’abakozi babaherekeje mu mwiherero bari gukoresha.
Iri bwiriza bitazwi niba yari arikomeje, yaritangiye muri uyu mwiherero w’abanyamabanga ba guverinoma bazwi nka CS (Cabinet Secretary) na PS (Principal Secretary) uri kubera muri hoteli ya Fairmont Mt Kenya Safari Club mu karere ka Nyeri.
Uyu Mukuru w’Igihugu yabwiye aba banyamabanga ko bitari ngombwa ko batumira ababungiriza ndetse n’abandi bakozi ngo babaherekeje muri uyu mwiherero. Ati: “Kubera iki byari ngombwa ko muherekezwa na ba PAs n’abandi bakozi muri iyi nama?”
Ikinyamakuru Kenyans cyatangaje ko Perezida Ruto yaboneyeho kumenyesha aba banyamabanga ko ari bo bazishyura icumbi n’amafunguro ababungiriza n’abandi bakozi bari gukoresha muri uyu mwiherero.
Uyu mwiherero watangiye tariki ya 5 Mutarama 2023. Biteganyijwe ko umara iminsi itanu.



