Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, kuri uyu wa 26 Mata 2021, yababariye imfungwa 5001 mu gihe igihugu cyizihizaga imyaka 57 kimaze cyunze ubumwe.
Izi mfungwa zirimo 1516 zari ziranyijwe kimwe cya kane (¼) cy’igifungo zakatiwe n’izindi 3485 igifungo cyazo cyagabanyijweho ¼ , hashingiwe ku mategeko agenga amagereza.
Bisobanuye ko izi mfungwa 1516 zigiye guhita zifungurwa, mu gihe izi zindi zisabwa kurangiza igihe gito zisigaje muri gereza, kigabanyijweho ¼.
Nk’uko biri mu itangazo ryasohowe na Gerson Msigwa ushinzwe itumanaho mu biro by’Umukuru w’Igihugu, Perezida Suluhu yasabye imfungwa zigiye gufungurwa kubyaza umusaruro amasomo zigishirijwe muri gereza, zifatanya n’abandi kubaka igihugu.
Perezida Suluhu ababariye izi mfungwa nyuma y’ukwezi kurengaho iminsi mike agiye ku butegetsi, asimbuye Dr John Pombe Magufuli wapfuye tariki ya 17 Werurwe 2021.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


