Perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yasubije abamwise abakinnyi ba filimi z’intambara b’ibyamamare: John Rambo na Arnold Schwarzenegger ubwo yari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA).
Uyu Mukuru w’Igihugu yari yaragiye muri USA kwifatanya n’abanya-Tanzania kumurika filimi mbarankuru ‘Tanzania: The Royal Tour’ yakinnyemo, yamamaza ibyiza nyaburanga by’igihugu bikwiye gusurwa na ba mukararugendo.
Yasubiye muri Tanzania kuri uyu wa 28 Mata 2022, agera mu mujyi wa Arusha aho yasobanuriye iby’uru ruzinduko rw’iminsi umunani yamaze muri USA, maze avuga ku ‘bana’ bakoresheje imbuga nkoranyambaga bavuga ko yigize Rambo na Schwarzenegger.
Yagize ati: “Nari maze iminsi 8 hanze y’ibiro kandi murabizi iminsi 8 hanze y’ibiro by’Umukuru w’Igihugu ni igihe kirekire cyane. Ariko ubwo nari muri iki gikorwa, hari abana banjye, nasomye ku mbuga nkoranyambaga bavuga bati ‘uyu mubyeyi nyuma yo gukora akazi yihinduye Rambo, yihinduye Schwarzenegger, arakora amafilimi akanayakinamo’, ariko mureke dutegereze ikizavamo.”
Perezida Samia yasobanuye ko iki gikorwa yari yagiyemo gikomeye kandi uretse abanya-Tanzania bagishyigikiye, hari n’abanyamahanga bagishyigikiye. Yizera ko kizunguka inshuro ziri hagati y’2000 n’3000 ku kiguzi cyashowemo.
Yakomeje ati: “Ariko ngira ngo mbabwire ko twaganiriye n’abantu batandukanye mbere y’uko bayibona. Ubwo bari bamaze kuyibona, buri wese yagize amatsiko yo gusura Tanzania. Ku bw’ibyo bavandimwe, igihe twakoresheje kizatwungukira njyewe n’itsinda twakoranye iki gikorwa kubera ko kizerera abanya-Tanzania imbuto nini, nziza kandi ziryoshye.”
Iyi filimi ifite uburebure bw’isaha imwe yamurikiwe mu mijyi itandukanye muri USA irimo New York na Los Angeles.



