Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yageze muri Uganda kuri uyu wa Gatatu, itariki 18 Ugushyingo 2026, mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri, ku butumire bwa mugenzi we, Perezida Yoweri Museveni.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa X , Perezida Samia Suluhu yagize ati: “Nageze muri Uganda uyu munsi mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, ku butumire bwa Perezida wa Repubulika ya Uganda, Nyakubahwa Yoweri Kaguta Museveni. Ibihugu byacu bifitanye umubano w’ubuvandimwe n’amateka maremare yubatswe mu gihe cy’imyaka myinshi."
Yakomeje agira ati: "Uru ruzinduko rugamije gukomeza gushimangira uwo mubano no gufungura amahirwe mashya y’ubufatanye, buzagirira akamaro abaturage b’ibihugu byacu byombi mu rwego rw’ubukungu, ndetse bigafasha mu iterambere ry’ibihugu byacu.”
Ibiganiro hagati y’abayobozi b’ibihugu byombi bizibanda ku gushimangira ubufatanye mu nzego z’ingenzi, zirimo:
o Ingufu n’ibikorwaremezo bya peteroli
o Ubuhinzi n’inganda
o Ubucuruzi, imari, n’inganda zitunganya ibicuruzwa
o Gukuraho inzitizi zishingiye ku misoro n’izindi zitari iz’imisoro, mu biganiro n’urwego rw’abikorera.
Biteganyijwe ko Perezida Samia na Perezida Museveni bazasura kandi bagafungura ku mugaragaro uruganda ruteranya imodoka rwa ‘Double Q Automotive Assembly Plant’ ruherereye mu Karere ka Mpigi.
