Perezida Touadéra yakoranye umuganda na RDF

Sangiza iyi nkuru

Perezida Faustin-Archange Tuadéra wa Repubulika ya Centrafrique, yifatanyije mu muganda n’Ingabo z’u Rwanda zoherejwe mu butumwa bwo kugarura amahoro mu gihugu cye.

Ni Ingabo u Rwanda rwohereje muri Centrafrique biciye mu masezerano y’ubufatanye bw’ibihugu byombi.

Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko umuganda wa Perezida Touadéra n’Ingabo zarwo wabereye mu mujyi wa Bangui.

Ni umuganda wanitabiriwe n’abanya-Centrafrique babarirwa muri 600, abayobozi muri Guverinoma ya Centrafrique ndetse n’ab’inzego z’ibanze, urangwa n’igikorwa cyo gusukura ikigo cy’ishuri ryitiriwe Mutagatifu Yohani.

Touadéra mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yashimiye Ingabo z’u Rwanda ku bw’umusanzu zimaze igihe zitanga mu gushyigikira amahoro n’umutekano mu gihugu cye; mbere yo gusaba abanya-Centrafrique kwimakaza umuco w’umuganda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *