AP18197597438101-1739752685

Perezida Trump agiye guhura na Putin mu minsi iri imbere

Sangiza iyi nkuru

Umukozi muri Perezidansi y’u Burusiya (Kremlin), Yuri Ushakov, yatangaje ko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, bemeye guhura mu “minsi iri imbere”.

Ibi bitangajwe nyuma y’uko Trump avuze ko hari “amahirwe” ko ashobora guhura na bagenzi be bo mu Burusiya na Ukraine bari hamwe “imbonankubone” kugira ngo baganire ku ntambara yo muri Ukraine.

Ni mu gihe nyirantarengwa Trump yari yahaye u Burusiya ngo bwemere guhagarika imirwano muri Ukraine cyangwa bugahanishwa ibihano bikaze biteganijwe ko izarangira kuri uyu wa Gatanu uza.

Inama ishobora kuba hagati ya Trump na Putin izakurikira iyo intumwa ya Amerika, Steve Witkoff, yagiranye na Perezida w’u Burusiya ku wa Gatatu.

Perezida Trump ubwo yabazwaga muri White House, mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira kuri uyu wa Kane, niba Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky na Putin baremeye kugirana ibiganiro, avuga ko hari “icyizere cyiza”.

Ku wa Gatatu, Yuri Ushakov, yavuze ko igitekerezo cy’inama y’abayobozi batatu cyavuzwe mu biganiro byabereye i Moscou ku wa Gatatu, ariko Ibiro Ntaramakuru by’u Burusiya byavuze ko u Burusiya nta kintu bwemeje.

Zelensky yerekanye ko ashyigikiye iyi nama, yemeza ko uburyo bw’inama hagati y’ “ibihugu bibiri ndetse n’iy’ibihugu bitatu” yaganiriweho  yongeraho ko Uburayi “bugomba kugira uruhare” mu biganiro ibyo ari byo byose.

Yanditse kuri X ati: “Ukraine ntabwo itinya inama kandi yiteze ubutwari nk’ubwo ku ruhande rw’u Burusiya.”

Ushakov yavuze ko hemejwe ahantu hazabera inama hagati ya Trump na Putin, andi makuru arambuye akazatangazwa nyuma.

Uyu muyobozi ugira inama Putin ku bijyanye n’ububanyi n’amahanga, yavuze ko impande zose zatangiye gukora ku myiteguro.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *