Perezida Trump agiye guhura na Vladimir Putin afite impungenge

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Nyakanga 2018,  Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika araza kugirana inama na Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya, inama ije isoza urugendo Trump yagiriye ku mugabane w’u Burayi.

Bwana Trump yavuze ko afite “icyizere gicye” ku kiza kuva muri iyi nama ibera mu murwa mukuru wa Finlande, Helsinki. Yongeyeho ko “wenda ikintu cyiza” gishobora kuva muri iyi nama.

Nk’uko BBC ibitangaza, ni inama ibaye nyuma yaho Abarusiya 12 bashinjwe kwiba amabanga yo kuri mudasobwa ajyanye n’amatora ya perezida w’Amerika yabaye mu mwaka wa 2016.

Bwana Trump aravuga ko iyi ngingo aza kuyiganiraho na Bwana Putin. Ariko nta gahunda ihamye izwi y’ibiri ku murongo w’ibyigirwa muri iyi nama.

Aba bategetsi bombi barahura imbona nkubone, bafashwe n’abasemuzi babo kumvikana.

Ni yo nama ya mbere Bwana Putin na Bwana Trump bagiranye  nubwo bwose bigeze guhura mbere bahuriye mu zindi nama.

Muri Amerika, hari bamwe bari basabye ko Bwana Trump atitabira iyi nama kubera ibirego bishinjwa ubutasi bwa gisirikare bw’u Burusiya byatangajwe ku wa gatanu.

U Burusiya buhakana ibi birego, bukavuga ko ahubwo butegereje iyi nama n’igishyika cyinshi kuko buyibona nk’ishobora gutuma umubano hagati y’ibihugu byombi uzahuka.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *