Perezida wa leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump yavuze ko leta y’u Burusiya iri kwitambika ibikorwa by’Amerika byo guhagarika Koreya ya Ruguru ku bikorwa bya yo byo gukoresha ibisasu bya kirimbuzi, mu gihe u Bushinwa bwo ngo buhagaze neza kuri iki kibazo.
Mu kiganiro perezida Trump yagiranye n’ikinyamakuru Fox Business Network yavuze ko u Burusiya bubabaza cyane imbaraga z’Amerika ku bikorwa byo kubuza Koreya ya Ruguru gukoresha ibitwaro bya kirimbuzi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yagize ati “Byakoroha guhagarika u Bushinwa gukoresha biriya bitwaro, iyo Amerika iramuka ifitanye umubano mwiza n’u Burusiya. U Bushinwa buri kudufasha guhangana n’iki kibazo, ariko u burusiya wo buri kurwanya no kubabaza imbaraga zacu.”
Ku rubuga rwa Twitter, perezida Trump yavuze ko aherutse kugirana ikiganiro na perezida w’u Bushinwa bakaganira cyane ku bufatanye mu guhangana n’ikibazo cya Koreya ya Ruguru ikomeje kwigira ingunge mu bijyanye n’ibitwaro kirimbuzi.
Reuters dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga ko kugeza ubu, Koreya ya Ruguru n’u Bushinwa, biri mu bihugu bigenda cyane kurusha ibindi ku isi, aho usanga abantu ba byo aho wajya hose. U Bushinwa ngo bwemera ubufatanye n’Amerika mu kurwanya ikirekwizwa n’ikoreshwa ry’intwaro za kirimbuzi.
Umubano w’Amerika n’u Burusiya wajemo agatotsi kuva mu myaka yashize ubwo Amerika yashakaga ko kiriya gihugu kireka agace ka Crimea ariko u Burusiya bugakomeza kukagundira, ariko by’umwihariko muri 2016 u burusiya bukaba bushinjwa kwivanga mu bikorwa by’amatora by’Amerika birimo no kuyiba amabanga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Tump yakomeje ati “Mbere na mbere tugomba kubanza kugirana umubano mwiza n’u Burusiya, ni bwo ikibazo cya koreya ya Ruguru cyakemuka.”
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


