Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yongeye kugaragara mu ruhame ku Cyumweru, tariki ya 31 Kanama 2025, ubwo yerekezaga ku kibuga cya golf i Virginia, nyuma y’iminsi ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye ibihuha by’uko yaba yapfuye.
Trump w’imyaka 79, yagaragaye asohoka muri White House yambaye imyambaro ya golf. Yagiye muri Trump National Golf Club i Sterling, Virginia y’Amajyaruguru aho yari aherekejwe n’imodoka zisanzwe zimurinda.
Ibi bibaye mu gihe ku mbuga nkoranyambaga nka X (yahoze ari Twitter) hasakaye amagambo yo kumubika nka #TrumpIsDead [Trump yapfuye] na #WhereIsTrump [Trump ari he?] byashimangiraga ko Perezida yaba arwaye bikomeye cyangwa yapfuye.
Ibihuha byakomeje gufata indi ntera nyuma y’uko White House ishyize hanze gahunda y’ikiruhuko cya Labor Day hatarimo gahunda ya perezida. Trump yari amaze igihe atagaragara mu ruhame kuva ku wa Kabiri ubwo yayoboraga inama y’abaminisitiri.
Ariko amafoto n’amakuru y’uko ku wa Gatandatu yari yakinnye golf ari kumwe n’umwuzukuru we Kai, ndetse n’urugendo rwe rwo ku Cyumweru, byaje byemeza mu buryo bweruye ko Perezida akiriho kandi akomeje ibikorwa bisanzwe.
Kuri konti ya Trump kuri Truth Social, Trump yashyizeho ubutumwa avuga ko yakinnye golf na Jon Gruden, wahoze atoza muri NFL, amushimira nk’“umugabo mwiza kandi ufite umwihariko.” Gusa ntiharamenyekana niba ifoto yashyizwe kuri konti ari iyo uwo munsi nyirizina.
Kugeza ubu, White House nta cyo iratangaza ku mpamvu zatumye Trump amara iminsi atagaragara mu ruhame, nyamara urugendo rwe rwo ku kibuga cya golf rwahise rukuraho urujijo rw’andi makuru y’ibinyoma yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga.


