Perezidansi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko Perezida Donald Trump yasinye itegeko ryo gukuraho imfashanyo Amerika yahaga igihugu cy’Afurika y’Epfo.
Ni nyuma yo kunenga amategeko y’icyo gihugu yerekeye ubutaka n’ikirego cya Afurika y’Epfo yatanze mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera irega Israel, igihugu gicuditse na Amerika, gukorera jenoside Abanyepalestina mu Ntara ya Gaza.
Mu 2023, Amerika yahaye Afurika y’Epfo imfashanyo ya miriyari $440 nkuko bigaragara mu mibare ishyirwa ahabona n’ubutegetsi bwa Amerika.
Ministri w’ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo, Ronald Lamola, yavuze ko iki cyemezo cya Perezida Trump kidashingiye ku makuru ahamye kandi kirengagiza amateka akomeye, ababaje y’ubukoloni n’ivangura rya apartheid Afurika y’Epfo yanyuzemo.
Atabitangiye ibimenyetso, Perezida Trump yavuze ko ubutegetsi bwo muri Afurika y’Epfo bwambura ubutaka abantu bamwe bukabafata nabi cyane nkuko iyi nkuru dukesha VOA ivuga.
Ni nyuma y’uko umuherwe Elon Musk kavukire wa Afurika y’Epfo akaba inshuti ya hafi ya Perezida Trump avuze ko abazungu bo muri Afurika y’Epfo bibasiwe n’amategeko ashingiye ku ibara ry’uruhu muri icyo gihugu.



2 Responses
byiza rwose. ayo madolari bayahe M23 ifashe abaturage bari mu duce iyobora
Abazungu bihaye amatongo igihe ca apartheid, bayambura abany’afrika y’epfo kavukire. Kuyisubiza ni ngombwa! Iryo vangura rya Tramp ntiribatere ubwoba