Perezida Trump yifuje kongera guhura na Putin Abademokarate bamutera utwatsi

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe ukuri kutarajya ahabona ngo byemezwe neza niba koko u Burisiya bwarafashije Perezida Trump gutsinda amatora, kuri ubu yifuje kongera guhura na Vladimir Putin, Abademokarate barabyamagana.

Perezida Trump na Putin babonaniye muri Finland muri iki cyumweru, Trump ngo akaba yashakaga ko bazongera guhura imbonankubone bakagirana ibiganiro mu mpera z’uyu mwaka.

Nk’uko BBC ibitangaza, Senateri Chuck Schumer wo mu ishyaka ry’Abademokarate yamaganye ubu butumire, avuga ko bombi (Trump& Putin) batagomba kubonana imbonankubone kugeza igihe Abanyamerika bazaba bamenye neza icyo baganiriye i Helsinki muri Finland.

Mu kiganiro Perezida Trump yagiranye n’ikinyamakuru CNBC, yatangaje ko agamije guteza imbere imigenderanire hagati ya Amerika n’u Burusiya, bitashoboka akazaba umwanzi wa Perezida Putin gusumba uko byari byifashe.

Ushinzwe umutekano w’igihugu imbere, Dan Coats yamenye iby’uko guhura hagati ya Putin na Trump aratangara, ngo akaba atarabizi, atungurwa no kubyumvira mu kiganiro gitunguranye cyabereye  i Colorado. Abibajijweho yasubije aseka agira ati “…icyo kizaba ari ikintu kidasanzwe”.

Yakomeje avuga ko nawe ataramenya icyo Perezida Trump yavuganye na Putin ubwo bahuriraga muri Finland, ko bari bajyanye n’abasemuzi babo gusa.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *