Perezida Trump yise Imbwa umunyamakuru wa ‘The New York Times’

Sangiza iyi nkuru

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko umunyamakuru wa ‘ The New York Times’ ari Imbwa nyuma yo kumutangazaho inkuru avuga ko itarimo ubunyamwuga.

Ibi byakuruwe n’inkuru yatangajwe kuri iki kinyamakuru, ivuga ko umwe mu bayobozi bakomeye mu biro bya Perezida Trump utatangajwe amazina, ngo yavuze ko bamwe mu bategetsi bakomeje kubangamira na zimwe mu ngamba za perezida mu rwego rwo kurinda iki gihugu.

Mu nkuru y’igitekerezo yasohotse mu kinyamakuru The New York Times, uwayanditse yavuze ko “ukutita ku bintu” no “gufata ibyemezo bihubukiwe” kwa Perezida Trump byatumye hafatwa ibyemezo bidashingiye ku kuri kandi bitagize icyo byitayeho.

Perezida Trump yavuze ko uyu wanditse iyi nkuru y’igitekerezo utatangajwe izina nta “bugabo bwe” ndetse avuga ko iki kinyamakuru The New York Times “nta kuri kwacyo”.

Nk’uko BBC ibitangaza, ngo umujyanama wa Trump mu bijyanye n’itangazamakuru yavuze ko uyu wanditse iyi nkuru utivuze izina ari “imbwa” kandi ko yagakwiye kwegura ku kazi ke.

Ubuyobozi bw’ikinyamakuru The New York Times, bwo bwashyigikiye itangazwa ry’iyi nkuru y’igitekerezo.

Itangazo bwasohoye rigira riti “Twishimiye cyane iyi nkuru yafashije rubanda kumva byisumbuyeho ibiri kubera mu butegetsi bwa Trump.”

Iyi nkuru y’igitekerezo itangajwe ngo hashize umunsi umwe ibice by’igitabo cy’umunyamakuru Bob Woodward kivuga ku biro bya Perezida Trump bya White House, biciye amarenga ko abategetsi bo hejuru mu biro bye bafite umugambi w’ihirika ku butegetsi” mu rwego rwo gukiza igihugu uyu perezida.

Icyo gitabo byitezwe ko kizasohoka ku mugaragaro ku itariki ya 11 y’uku kwezi kwa cyenda, kivuga ko abo bategetsi bo hejuru bagiye bakura inyandiko zikomeye ku meza yo mu biro bye mbere yuko azishyiraho umukono.

Iyi nkuru y’igitekerezo rero, ngo igaragara nk’ikimenyetso kitaziguye cyemeza ko uwo mugambi w’ihirika ku butegetsi” ushobora kuba ari impamo.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *