Perezida Tshisekedi agiye gusesa amasezerano ye na Joseph Kabila

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi kuri uyu wa 6 Ukuboza 2020 yatangaje ko agiye gusesa amasezerano yo gusangira ubutegetsi yasinye na Joseph Kabila yasimbuye.

Aya masezerano yasinywe tariki ya 6 Werurwe 2019 hagati y’amahuriro y’amashyaka ya politiki ya CACH ryari rihagarariwe na Tshisekedi na FCC ryari rihagarariwe na Joseph Kabila.

Gusesa aya masezerano nk’uko Tshisekedi yabitangaje, yabikomoye mu bitekerezo amaze iminsi akusanga mu bakomeye muri RDC, mu cyiswe ‘consultation politique’ cyatwaye ukwezi k’Ugushyingo kose.

Uyu Mukuru w’Igihugu mu ijambo yagejeje ku Banyekongo, yavuze ati: “Tugomba gusesa amasezerano ya FCC-CACH, hamwe n’Inteko Ishinga Amategeko.”

Yasobanuye ko impamvu ari uko guverinoma ihuriweho ya FCC-CACH ntacyo yagezeho bijyanye n’ibyo yemereye Abanyekongo. Ati: “Ibitekerezo byose byitaweho. Guverinoma ihuriweho ya FCC-CACH ntabwo yashoboye gushyira mu bikorwa gahunda mwanshyiriye mu biro by’ikirenga.”

Imibare yerekana ko ihuriro FCC rya Joseph Kabila ryikubiye imyanya myinshi muri Guverinoma ya RDC ndetse n’Inteko Ishinga Amategeko, aho rifite abadepite n’abasenateri 342 mu gihe CACH ifite 50.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *