Perezida Tshisekedi agiye gutura i Goma bitewe n’ikibazo cy’umutekano w’uburasirazuba

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi kuri uyu wa 8 Ukwakira 2020, yavuze ko agiye kuba atuye mu mujyi wa Goma mu gihe ashaka umuti w’ikibazo cy’umutekano muke waranze uburasirazuba bw’igihugu.

Ni isezerano yahaye abaturage bo mu mujyi wa Sake muri Teritwari ya Masisi, ubwo yabasuraga uyu munsi, avuye mu mujyi wa Goma amazemo iminsi ibiri.

Perezida Tshisekedi yagize ati: “Mu byumweru bike, ndaba Umunya-Goma. Nzaza mpature (mpabe). Nshaka kujya numva ibibazo byanyu buri munsi kandi tuzabishakira umuti hamwe. Nasezeranyije Abakongomani ko mu gihe nkiri muri izi nshingano, nzarwanirira amahoro n’umutekano kugira ngo bigaruke mu gihugu mu buryo bwuzuye.”

Uyu Mukuru w’Igihugu yongeyeho ko nyuma yo kugera kuri iyi ntego, ari bwo hazatangira urugamba rwo guharanira imibereho myiza y’abaturage.

Perezida Tshisekedi utanze iri sezerano, yahise uruhare runini mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bw’igihugu no gushishikariza abashaka kurambika intwaro. Mu ngamba yafashe zikomeye, harimo kohereza Umugaba Mukuru w’Ingabo mu mujyi wa Beni mu Ntara ya Ituri, ahimurira icyicaro avuye i Kinshasa kugira ngo we n’ingabo ze bakomeze bahangane n’imitwe nka ADF.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *