Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yageze i New York, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri iki Cyumweru kugira aho yitabiriye Inteko Rusange ya 80 y’Umuryango w’Abibumbye (UN).
Umukuru w’igihugu cya Congo yaherekejwe n’umufasha we, Denise Nyakeru na ba minisitiri benshi batandukanye.
Usibye inama y’abakuru b’ibihugu na guverinoma izatangira ku wa Kabiri, itariki ya 23 Nzeri, Perezida Tshisekedi aritabira kuri uyu wa Mbere ibikorwa byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 80 Loni imaze ishinzwe ku cyicaro cyayo, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Twese hamwe: Imyaka irenga 80 dukorera amahoro, iterambere, n’uburenganzira bwa muntu.”
Ukurikije gahunda y’uko abakuru b’ibihugu bazafa ijambo, biteganyijwe ko Perezida Félix Tshisekedi azageza ijambo ku Nteko Rusange ku wa Kabiri, itariki 23 Nzeri, ahagana mu ma saa munani ku isaha ya New York (bizaba ari saa moya z’ijoro i Kinshasa) mu gice cya kabiri nyuma ya saa sita.
Perezida Tshisekedi wagizwe Visi-Perezida w’Inteko rusange y’uyu mwaka, afite umurimo utoroshye wo gusimbura Perezida mu gihe adahari cyangwa yagize ikimubuza kuboneka ndetse no kuyobora inama zimwe na zimwe za komisiyo.
Ijambo ry’umukuru w’igihugu cya Congo ritegerejwe cyane bitewe n’ibibazo biri mu gihugu cye birimo intambara n’imivurungano muri politiki y’igihugu.
Perezidansi ya Congo yavuze ko iyi nteko rusange ari andi mahirwe ku mukuru w’igihugu yo kongera kumvisha Isi kwemera icyo bita Jenoside yakorewe Abanyekongo (GENOCOST).
Ni muri urwo rwego ayobora kuri uyu wa Mbere igikorwa gikomeye hamwe n’ikigega cy’igihugu gishinzwe gusabira indishyi abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina rishingiye ku makimbirane .


