Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, ejo ku wa kabiri yakiriye ubutumwa bwihariye bwa mugenzi we wa Congo Kinshasa, Félix Antoine Tshisekedi.
Ni ubutumwa Perezida Samia yashyikirijwe na Prof. Serge Tshabangu Chamwino Ingoro, intumwa idasanzwe ya Perezida Tshisekedi yakiriye mu biro bye i Dodoma.
Yaba Perezidansi ya Congo Kinshasa cyangwa iya Tanzania ntibigeze batangaza ibyari bikubiye muri ubu butumwa.
Tshisekedi cyakora cyo yashyikirije mugenzi we Samia ubu butumwa, mu gihe byitezwe ko mu kwezi gutaha bazahurira mu nama y’umuryango w’ubukungu w’ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika (SADC).
Ni inama izanasiga Perezida Tshisekedi agizwe umuyobozi w’uyu muryango, asimbuye mugenzi we wa Malawi, Lazarus Chakwera.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Nyakanga bwo abakuru b’ibihugu byombi byitezwe ko bahurira i Arusha muri Tanzania, mu nama izabahuza na bagenzi babo ba EAC.
Ni inama yo izaba yiga ku isoko rusange ry’uyu muryango aho abakuru b’ibihugu birindwi bigize East African Community bazaganira ku masezerano y’uburyo ryashyirwa mu bikorwa.


