Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Félix-Antoine Tshisekedi, yamaganye abavuga ko umugore we, Denise Nyakeru, ari umunyamahanga.
Uyu Mukuru yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’Abanyekongo baba muri Chad, tariki ya 11 Kanama 2022, ubwo yagiriraga uruzinduko muri iki gihugu.
Mu byo yibanzeho harimo gahunda y’imiyoborere ye inengwa na bamwe mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi, akomoza ku mukecuru witwa Mama Marie Masemi uherutse kwibasira umugore we.
Uyu mukecuru bivugwa ko akoreshwa n’abanyapolitiki barimo Martin Fayulu n’ishyaka rye ECIDé, mu minsi yashize yatawe muri yombi azira kwandagaza umuryango w’Umukuru w’Igihugu, afungurwa ku ya 8 Kanama 2022.
Mama Marie watangaje ko Nyakeru atari Umunyekongokazi, akimara gufungurwa barahuye, baraganira. Umugore w’Umukuru w’Igihugu yamubwiye ko kunenga ubutegetsi byemewe, ariko adakwiye kurengera ngo atukane.
Perezida Tshisekedi yabwiye aba Banyekongo ati: “Umumama ukuze yabaze inkuru y’amateka atarigeze abaho. Ni nde wavuze ko izina Nyakeru atari irinyekongo? Niba ushaka kubeshya ko Perezida ari umujura, icyo kirego kirakomeye, wagakwiye kugihamiriza mu nkiko.”
Uyu Mukuru w’Igihugu yavuze ko kumuvugaho ibinyoma hamwe n’umugore we atari byo bigira umuntu utavuga rumwe n’ubutegetsi mwiza, yongeraho ko hari ubwo abanyapolitiki bahisemo ubu buryo bajya bamusetsa.
Uruzinduko rwa Perezida Tshisekedi muri Chad rwatangiye tariki ya 10 rurangira ku ya 11 Kanama 2022.

2 Responses
Perezida Tshisekedi yamaganye abavuga ko umugore we ari umunyamahanga
Ngaho nawe niyumve uburemere bwo gucunaguzwa witwa umunyamahanga mu gihugu wisanzemo wowe n’igisekuru cyanyu. Ngo arahakana , ngo aramagana !? Donc arimo arisobanura !!! Ahubwose yaboneyeho akajya kuri RTNC akavuga un discour politique et responsable kuri icyo kintu cyo kwita bamwe mu bakongomani abanyamahanga !? Kandi usibye ubushobozi buke nge ubwange namwiyumviye avuga ko LES BANYAMURENGE SONT CONGOLAIS . Ariko aho ahitiyemo nawe kuba nyamujya iyo bigannye akareka werekana aho Leta ihagaze ku byerekeye ibyirirwa bivugwa n’ama voyous ndetse n’aba delincants kubyerekeye ubwenegihugu nawe arashize arumva ! NGO MEME LA FEMME DU PRESIDENT EST ETRANGERE ET DOIT QUITTER NOTRE PAYS LA RDC . Elle pie nos minerais !!!!!!!!!!!!!! Donc imaginez ces imbeciles !!!!!! uwakongera akanyumvisha akaririmbo nigeze kumva nihitira ngo KILE GIPRESIDENT KIVOYOU kinapenda ku voyager …….