Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Kane yasezeye bwa nyuma kuri Kitenge Yesu uheruka kwitaba Imana.
Mu ijoro ryo ku Cyumweru gishize ni bwo Nyakwigendera Kitenge Yesu yitabye Imana, aguye i Kinshasa mu murwa mukuru wa RDC.
Yesu Kitenge yari umwe mu banyapolitiki bakomeye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva ku butegetsi bwa Malechar Mobutu Sese Seko kugeza ku munsi wa nyuma w’ubuzima bwe.
Mu mirimo itandukanye uyu mukambwe yakoze, harimo nko kuba Minisitiri w’Ubucuruzi n’Amahanga, Minisitiri w’Itumanaho, kuba Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC; n’iyindi.
Kitenge yitabye Imana mu gihe yari umujyanama wa Perezida Tshisekedi wamusezeyeho kuri uyu wa Gatanu, akanaboneraho kwihanganisha imbonankubone abagize umuryango we.
Mu butumwa Perezida Tshisekedi yatanze bwanyujijwe kuri Twitter y’ibiro bye nyuma y’urupfu rwa Yesu Kitenge, yavuze ko igihugu cye gihombye umuntu w’ingenzi cyane.
Ati: “Perezida wa Repubulika yakiranye agahinda n’umubabaro mwinshi urupfu rwo kuri uyu wa Mbere Tariki ya 31 Gicurasi rw’Umujyanama we Mukuru, Nyakubahwa Kitenge Yesu.”
“Uyu munyabitekerezo wigenga yari umuhanga mwiza n’umujyanama w’umwizerwa, ku buryo kumutakaza ari igihombo gikomeye. Perezida Tshisekedi yihanganishije umuryango n’abantu ba hafi ya Nyakwigendera.”
Yesu Kitenge yitabye Imana afite imyaka 76 y’amavuko.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


