Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yamaze kugera i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi, aho yatangiye uruzinduko rw’iminsi itatu.
Saa kumi n’imwe z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu ni bwo indege yari itwaye Perezida Tshisekedi yageze ku kibuga cy’indege cyitiriwe Melchior Ndadaye i Bujumbura.
Akihagera yakiriwe n’itsinda ry’intumwa z’u Burundi zari ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Albert Shingiro.
Perezida Félix Tshisekedi by’umwihariko yanakiranwe ubwuzu n’amagama y’abanye-Congo basanzwe baba mu Burundi.
Perezida Tshisekedi ari mu Burundi ku butumire bwa mugenzi we Evariste Ndayishimiye bagomba kugirana ibiganiro bizabera mu ngoro y’Umukuru w’igihugu (Ntare Rushatsi) iherereye mu Murwa Mukuru wa Politiki, Gitega.
Ibiro bishinzwe itangazamakuru muri Perezidansi y’u Burundi byasobanuye ko abakuru b’ibihugu byombi bazanasura imishinga y’ubuhinzi mu ntara zitandukanye z’iki gihugu.
Uruzinduko rwa Tshisekedi i Burundi ruje rukurikira urwo Ndayishimiye yaherukaga kugirira muri RDC umwaka ushize, aho we na mugenzi we bashyize umukono ku masezerano y’imikoranire yo kubaka umuhanda wa gari ya moshi uhuza Umujyi wa Bujumbura na Kindu unyuze i Bukavu na Kamituga.
Ibihugu byombi kandi binafitanye andi masezerano atandukanye arimo n’ayerekeye gufatanya mu guhashya imitwe yitwaje intwaro irwanya Leta z’ibihugu byombi.











