Perezida wa Repubulika ya Demukarasi aya Congo (RDC), Felix Tshisekedi, yatangaje ko ingabo z’igihugu cye nazo ziteguye gutabara icy’abaturanyi mu gihe cyaterwa.
Uyu Mukuru w’Igihugu yabitangaje ubwo yagiranaga inama ya dipolomasi n’abahagarariye ibihugu byabo muri RDC, akomoza ku bufatanye bwabyo mu kubungabunga amahoro n’umutekano.
Yakomoje ku bikorwa byatangiye tariki ya 30 Ugushyingo 2021 byo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF, FARDC ihuriyemo n’ingabo za Uganda, UPDF, yibutsa ko byabayeho ku bwumvikane bw’ibihugu byombi.
Perezida Tshisekedi yashimye ko ibi bihugu byombi biri mu muryango w’akarere k’ibiyaga bigari, byihurije hamwe kugira ngo birwanye uyu mutwe uhungabanya umutekano mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri, bikanagira ingaruka ku mupaka wabyo.
Ariko ngo uretse kuba nka Uganda ifasha RDC mu kurwanya ADF, n’ingabo z’igihugu cye bibaye ngombwa zatabara ikindi gihugu cyo mu karere mu gihe cyaba gihuye n’ikibazo nk’iki.
Yagize ati: “Bibaye ngombwa, RDC ntabwo izazuyaza ku gutegura ibikorwa nk’ibyo, igatanga umusanzu mu kwirukana abarwanyi mu baturanyi kugira ngo amahoro n’umutekano bisagambe mu karere k’ibiyaga bigari.”

6 Responses
Perezida Tshisekedi yatangaje ko FARDC yiteguye gutabara igihugu cy’akarere, mu gihe cyaterwa
Hhhhhh. Nta mugabo wigaya. None se yaba adashobora kurandura imitwe imurwanya kuburyo yitabaza uganda, none ngo yiteguye gutabara ibindi bihugu?

Ariko uyumuperezida arasetsa no kwirukana ibisambo mugihugu cyawe byarakunani none ngurajya gutabara banza witabare kuko utabare ninzirakarengane zabaturage bawe birirwa bicwa basahurwa .