Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yatangaje ko hari igihugu cyo mu karere k’ibiyaga bigari cyaba gihora gitekereza guteza umwiryane mu baturanyi.
Nk’uko Actualité ibivuga, iri jambo yarivugiye mu nama ya dipolomasi yamuhuje n’abahagarariye ibihugu byabo muri RDC mu mpera z’ukwezi gushize, akomoza ku bufatanye bw’ibihugu by’akarere mu mutekano.
Uyu Mukuru w’Igihugu yavuze ko amateka agaragaza ko ibihugu bikoze ku nyanja ya Mediterane hamwe n’ibikoze kuri Atlantique bitajya byitana ibivandimwe ariko bikabana neza byunze ubumwe, kurusha muri Afurika ibihugu bikunda kwiyita ibivandimwe.
Yakomeje ati: “Ni yo mpamvu numva ko ari inshingano ya buri gihugu cyo mu karere kwirinda igikorwa gikurura umwuka mubi n’amakimbirane hagati yacyo n’ibindi, kugira ngo byibuze hagabanywe ingaruka mbi.”
Perezida Tshisekedi ariko yavuze ko ntacyo bimaze kuba igihugu cyo mu karere cyatekereza guhora giteza umwiryane mu baturanyi. Ati: “Ntabwo ari byo kandi ntacyo bimaze, yewe ni no kwiyahura kuba igihugu cy’akarere kacu cyatekereza ko cyahora giteza umwiryane, giteza amakimbirane cyangwa umwuka mubi mu baturanyi.”
Yavuze ko icyo yifuza ari uko ibihugu by’akarere byakwifatanya mu gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano muke.

6 Responses
Perezida Tshisekedi yatangaje ko hari igihugu cy’akarere gitekereza guteza umwiryane mu baturanyi
Buriya ni u Rwanda yavuze. Iyo abana b’abanyarwanda badapfira gukuraho Mobutu na nubu aba akiri mu buhungiro.
Uyu musiviri agomba kumenya ko u Rwanda nta nyungu rufite mu mutekano muke muri DRC, ikibazo ruhafite arakizi.

Ko yavugiye mu migani gusa ntakivuge c ? il faut qu’il soit calire amaze no guhinduka kwanza, hari igihugu cyamugiye mu gutwi maze nawe amira bunguri adakanje! nakazi ke Nzambe azomona.

Maze guhumuka nibyo Aho kuyoborwa buhumyi n’a fpr kugiranobumubano nayi ni nko kugirana ubucuti n’inzoka cgwa shitani