Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Congo-Kinshasa, Christophe Mboso Kodia M’puanga, yemeje ko atazitabira inama ya 47 y’abayobozi b’inteko zishinga amategeko z’ibihugu bigize umuryango ukoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), itaganyijwe kubera i Kigali muri Nyakanga 2022. Visi Perezida wa Christophe Mboso Kodia M’puanga, ari we Prof. André Mbata ni we watangaje uyu mwanzuro ubwo yari mu bikorwa bitegura iyi nama byabereye i Rabat muri Marroc kuva kuwa 23 kugera kuwa 24 Kamena 2022. Imbere y’Inteko y’abitabiriye inama, Prof Mboso yavuze ko u Rwanda rwagize uruhare mu gutera inkunga umutwe wa M23, kugera ubwo ufashe igice cy’ubutaka bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (Bunagana). Ibi u Rwanda rwarabihakanye rwivuye inyuma. Mu izina ry’umuyobozi we w’inteko ishingamategeko Christophe Mboso, Mbata yavuze ko Inteko sihingamategeko ya RD Congo by’umwihariko umuyobozi wayo Mboso, atazigera akandagiza ikirenge cye mu nama ya 47 y’abakuru b’inteko zinshinga amategeko mu bihugu bigize umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa(APF) iteganijwe i Kigali kuva kuwa 5-9 Nyakanga 2022. Ibi ngo ntibyashoboka mu gihe cyose umutwe wa M23 uzaba ukigenzura Umujyi wa Bunagana. Mboso yaboneyeho kumenyesha abitabiriye iyi nama ko igihugu cye cyasheshe amasezerano yose cyari gifitanye n’igihugu cy’u Rwanda.

10 Responses
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya RDC yavuze ko atazitabira inama yatumiwemo i Kigali
Abayobozi ba RDC bameze nk’abana; ngo ntazaza! Kutaza kwe ntibizabuza inama kuba.

Ngirango abona ko RDC arikamara.Azabireke ntibizayibuza kuba. Shame on him

Ndiwowe naza, nkareba uko nakirwa. Ariko umutwe udaharanira guhirika ubutegetsi, wawufasha ushaka iki? Muri intagondwa. Mukomeze mushyigikire FDRL amaherezo muzabona AKAGA. Abagonosideri ntimubazi!!!!!

Iby isi bihinduka muri musi ntawumeny ibiri munyuma ze IMANA yonyine gusa.

Azabireke nubundi nta myanzuro mizima iva iwabo