Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping n’umufasha we bagiriye uruzinduko mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping na Madamu we, Peng Liyuan mu ruzinduko rwabo bagiriye mu Rwanda rw’iminsi ibiri.

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Nyakanga 2018, ubwo Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping na Madamu we basesekaraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, i Kanombe, bakiriwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ari kumwe na Madamu ndetse n’abandi bayobozi batandukanye.

Uru runzinduko rwa Perezida w’u Bushinwa na madamu we n’abandi bayobozi babaherekeje ruzamara iminsi ibiri. Ku wa Mbere tariki ya 23 Nyakanga hakaba hategenyijwe ko yakirwa na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame mu biro bye muri Village urugwiro.

Biteganyijwe kandi ko aba bakuru b’ibihugu bashyira umukono ku masezerano 15 y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi [Rwanda & Chine], azibanda ku bucuruzi, ishoramari, ibikorwa remezo, umutekano n’ayandi.

Izindi gahunda zizakurikiraho, ni ukuzasangira ku meza amwe, nyuma uyu mukuru w’igihugu cy’u Bushinwa asure urwibutso rwa jenoside rwa Kigali, Ku Gisozi, nyuma afate rutemikirere yerekeza muri Afurika y’Epfo.

Xi Jinping agiriye uruzinduko mu Rwanda yari avuye mu gihugu cya Senegal, naho akaba yarahageze avuye i Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Uru ruzaba nirwo rwa mbere mu mateka, umukuru w’igihugu cy’u Bushinwa agiriye mu Rwanda.Uruzinduko rwa Perezida Xi Jinping ruje  rukurikira urwa Perezida Paul Kagame  aherutse  kugirira  mu Bushinwa muri Werurwe 2017.

28687889727 4b7d4a7b9b k
Perezida Jinping na madamu we ubwo bari bavuye mu ndege ya Air China bakiriwe na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame
p2
Madamu Jeannette Kagame yakira mugenzi we w’u Bushinwa, Peng Liyuan
ppp
I Kigali, Perezida Jinping na madamu we, Peng Liyuan ubwo bari basohotse mu ndege yari ibavanye muri Senegal

28687269737 fdaa130575 k 28687876427 1e13c8aa32 k 42669284805 801a9e3859 k 42669292175 582e005a9d k 42856876224 998a1c01c8 k 43527868212 d4f229518a k 43574359191 8e91b80a3f k

Amafoto: Village Urugwiro

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *