20251022_084611

Perezida wa Côte d’Ivoire yarakariye ba minisitiri be

Sangiza iyi nkuru

Amakuru aturuka muri Côte d’Ivoire aravuga ko Perezida Alassane Dramane Ouattara, akaba n’umuyobozi w’ishyaka riri ku butegetsi RHDP, ari mu mujinya mwinshi kubera bamwe mu ba minisitiri be.

Nk’uko byatangajwe n’umwe mu bantu begereye Perezida wavuganye n’ikinyamakuru Nouvelles Afrique ariko agasaba kudatangazwa amazina ku mpamvu z’umutekano, Perezida Ouattara ababajwe cyane n’uko bamwe mu bagize guverinoma bamuyobya ku makuru y’ukuri ku birebana n’imimerere ya politiki yo mu gihugu.

Biravugwa ko Perezida abashinja kumushishikariza kwiyamamaza manda ya kane, mu gihe abaturage benshi bamaze kugaragaza kurambirwa n’ukutanyurwa n’ubuyobozi buriho.

Amakuru avuga ko Perezida ashingira ku bimenyetso byigaragaza: imyigaragambyo yiyongera mu bice bitandukanye by’igihugu yamagana kandidature ye, ubwitabire buke mu bikorwa bya RHDP, ndetse n’abaturage benshi banze gufata amakarita y’itora. Kuri we, ibi bigaragaza ko hari icyuho gikomeye cy’icyizere hagati ya Leta n’abaturage.

Perezida Ouattara kandi ashinja bamwe mu ba minisitiri kuba batazi iby’ukuri ku mibereho y’abaturage. N’ubwo amafaranga menshi yakoreshejwe kugira ngo ishyaka ryongere kwegera abaturage, abaturage baracyagaragaza kutishimira ubuyobozi no kwanga politiki ya RHDP. Perezida kandi ababajwe n’uko ba minisitiri batashoboye gukumira imyigaragambyo cyangwa kunga abaturage n’ishyaka rye.

Iyi myitwarire yose yatumye Perezida Ouattara ahindura gahunda ye yo kwiyamamaza. Amakuru avuga ko uruzinduko rwari ruteganyijwe kubera i Man rwasubitswe, kandi izindi gahunda zo kwitzishobora guhindurwa kugira ngo hirindwe ibindi bibazo.

Mu ishyaka RHDP ubwoba buriyongera, kuko bamwe mu bayobozi bavuga ko ishyaka ryatangiye kurambirana kandi ko ritagifite ubumwe nk’uko byahoze. Habura igihe gito ngo habe amatora ya Perezida ku itariki ya 25 Ukwakira 2025, politiki muri Côte d’Ivoire irasa n’iyagiye mu bihe by’ukutamenya uko ibintu bizagenda.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *