Perezida Joan Laporta w’ikipe ya FC Barcelona, yatangaje ko impamvu rukumbi ishobora gutuma iyi kipe yongera gusinyisha Lionel Messi na Neymar ari uko bakwemera kuzira ubuntu.
Laporta yabigarutseho mu kiganiro yaraye agiranye n’ikinyamakuru L’Esportiu.
Ni ikiganiro cyibanze ku ngingo zitandukanye, zirimo ikibazo cya Financial Fair Play, Frenkie de Jong, Ferran Torres, Lionel Messi, PSG n’izindi nyinshi.
Laporta muri iki kiganiro yabajijwe niba yumva FC Barcelona yakwisubiza Messi na Neymar bahoze bayikinira, asubiza ko bigoye cyane kubera ibibazo bishingiye ku bukungu iriya kipe ifite.
Ati: “Nabasinyisha byonyine baramutse baje ku buntu. Ukuri kuriho ni uko tutari mu mwanya wo kugura aba bakinnyi badusaba amafaranga menshi. Bafite ubushobozi, ariko ntacyo bivuze.”
Perezida Laporta yunzemo ko nta wushobora gushidikanya ku buhanga bwa Neymar, gusa aahimangira ko aho we na Messi bari bamaze kugirwa abacakara b’amafaranga.
Neymar na Messi bombi kuri ubu bafite amasezerano yo gukomeza gukinira PSG, ku buryo bigoye kuba wababona mu buryo bworoshye.
Amakuru cyakora cyo avuga ko PSG yifuza kugurisha Neymar yifuzamo byibura abarirwa muri miliyoni 100 z’ama-Euro, ikamusimbuza Ousmane Démbélé kuri ubu uri gusoza amasezerano ye muri FC Barcelona.


