Akanama k’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru ku Isi (FIFA), kahaye u Rwanda kwakira Inteko Rusange ya 73 y’iyi mpuzamashyirahamwe izasiga hatowe Perezida wayo.
Kuri uyu wa Kane ni bwo abagize aka kanama (Perezida wa FIFA na ba Perezida b’impuzamashyirahamwe z’umupira w’amaguru ku migabane itandatu y’Isi) bateranye bayobowe na Perezida Gianni Infantino wa FIFA.
Banzuye ko Inteko Rusange ya 73 ya FIFA biteganyijwe ko izabera i Kigali ku wa 16 Werurwe 2023, ari na bwo hazatorwa Perezida wa FIFA.
U Rwanda rwaherukaga kwakira inama yo ku rwego rwa FIFA muri 2018.
Mu bindi kariya kanama kagezeho harimo amavugurura yerekeye Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.
Mu mpinduka zashyizweho ni uko umubare w’abakinnyi amakipe agomba kwiyambaza ugomba kuva ku bakinnyi 23 ukagera kuri 26.


