Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi, Gianni Infantino, yatangaje ko nta kibazo cyaba kiri mu kuba ibihugu nka Koreya ya Ruguru byakwakira irushanwa ry’igikombe cy’Isi.
Infantino yabitangarije mu mbwirwaruhame ye mu gihe irushanwa ry’igikombe cy’Isi riri kubera muri Qatar guhera tariki ya 20 Ugushyingo 2022.
Uyu muyobozi yashinje ibihugu bimwe n’ibitangazamakuru byo mu burengerazuba gushaka guheza impande zimwe na zimwe bitewe n’impamvu zirimo iza politiki, kugeza ubwo byumva ko hari ibihugu bidakwiye kwakira amarushanwa nk’iri.
Yabimenyesheje ko FIFA ari urwego rukwiye guhuza abantu, cyane ko atari urwa politiki. Ati: “FIFA ni umuryango mpuzamahanga w’umupira w’amaguru. Turi abantu b’umupira w’amaguru, ntabwo turi abanyapolitiki kandi turashaka gushyira abantu hamwe.”
Kuri Koreya ya Ruguru iri mu bihugu bishyirwa mu myanya ya mbere mu bifite ubutegetsi bw’igitugu, gusa Infantino yavuze ko umwanya gishyirwamo utakibuza kwakira iri rushanwa. Yagize ati: “Igihugu cyose cyakwakira irushanwa. Na Koreya ya Ruguru ibaye ibishaka.”
Infantino, nk’uko ikinyamakuru The Athletic kibivuga, yasobanuye ko mu myaka yashize, yagiriye uruzinduko muri Koreya ya Ruguru, abaza niba yakwemera kwifatanya na Koreya y’Epfo kwakira irushanwa ry’igikombe cy’Isi cy’abagore, gusa ngo ntibyakunze.
Yagize ati: “Nagiye muri Koreya ya Ruguru mu myaka ishize, nsaba Abanyakoreya ya Ruguru niba biteguye kwakira irushanwa ry’igikombe cy’Isi cy’abagore hamwe na Koreya y’Epfo. Ntabwo byakunze, ariko nagerageza n’izindi nshuro 100 mu gihe hari icyo byafasha.”
Infantino ukomoka mu Busuwisi yatangaje ko igikombe cy’Isi kiri kubera muri Qatar kizafungura amaso y’abo mu burengerazuba bw’Isi, bumve ko bagomba kubana n’abandi, n’ubwo baba badahuje imyemerere n’amateka.



2 Responses
Perezida wa FIFA yatangaje ko Koreya ya Ruguru yakwakira igikombe cy’Isi
WISE MAN … NO??!!
Perezida wa FIFA yatangaje ko Koreya ya Ruguru yakwakira igikombe cy’Isi
WISE MAN … NO??!!