Perezida wa Finland yarenze ku muburo w’u Burusiya

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Finland, Sauli Niinisto na Minisitiri w’Intebe Sana Marin bateye utwatsi umuburo wa Leta y’u Burusiya ku busabe bwo kwinjira mu muryango w’igisirikare wa NATO.

Itangazo aba bayobozi bahuriyeho ryasohotse kuri uyu wa 12 Gicurasi 2022 rivuga ko iki gihugu giteganya gusaba kwinjira muri uyu muryango bidatinze.

Nk’uko bigaragara mu itangazo Bwiza.com ifitiye kopi, aba bayobozi bagize bati: “Kwinjira muri NATO bizongerera Finland umutekano. Nk’umunyamuryango wa NATO, Finland izakomeza ubufatanye mu by’igisirikare n’umuryango wose. Finland izasaba kwinjira muri NATO nta gukererwa. Twizera ko intambwe ku rwego rw’igihugu zigikenewe kugira ngo iki cyemezo gifatwe zirihutishwa mu minsi mike iri imbere.”

Finland na Sweden bisanzwe bitagira aho bibogamira hagati ya NATO n’u Burusiya biteganya kwinjira muri uyu muryango, aho bisobanura ko byabitewe n’ingaruka z’intambara iri kubera muri Ukraine guhera muri Gashyantare 2022.

Gusa Leta y’u Burusiya yarabiburiye, isobanura ko kwinjira muri NATO bidashobora kongera amahoro n’umutekano ku mugabane w’Uburayi biherereyemo.

Leta y’u Burusiya kandi yavuze ko Finland na Sweden nibyinjira muri NATO, bizaba bisobanuye ko buzaba buzengurutswe n’ingabo z’uyu muryango, bityo na yo ikazongera ingabo n’ibikoresho by’igisirikare hafi y’imipaka yabwo na byo.

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Perezida wa Finland yarenze ku muburo w’u Burusiya
    Sweden na Finland bifite ubwoba ko nabyo Putin yabitera.Gusa ibi bintu birimo kubera ku isi biteye ubwoba cyane.Benshi bavuga ko Putin ashobora gukoresha bombes atomiques,bigateza intambara ya 3 y’isi twese tugashira.Gusa nanjye nemera ibyo ijambo ry’imana rivuga yuko imana izabatanga ikazana imperuka,igatwika intwaro zabo hamwe n’abantu bose bakora ibyo itubuza.Ibyo biranditse kandi bizaba nta kabuza.

  2. Perezida wa Finland yarenze ku muburo w’u Burusiya
    Sweden na Finland bifite ubwoba ko nabyo Putin yabitera.Gusa ibi bintu birimo kubera ku isi biteye ubwoba cyane.Benshi bavuga ko Putin ashobora gukoresha bombes atomiques,bigateza intambara ya 3 y’isi twese tugashira.Gusa nanjye nemera ibyo ijambo ry’imana rivuga yuko imana izabatanga ikazana imperuka,igatwika intwaro zabo hamwe n’abantu bose bakora ibyo itubuza.Ibyo biranditse kandi bizaba nta kabuza.

  3. Perezida wa Finland yarenze ku muburo w’u Burusiya
    Ba president burigihe bashishira abaturagye babo mukaga kugirango barebeke nka bashoboye by’amara kubakomerana bagatangira gushakisha ubufasha aho bibaretera nokuguza ibihugu byabo bikaguma mumwenda bitazigyera bivamo president wa finland nuwa sweden mubambwirire bitegereze bamenye icyahaye amerika ubwa supa pawa kandi bamenye intambara izaberahe n’ingirandi nangwa?birinde badashira abaturage mukaga

  4. Perezida wa Finland yarenze ku muburo w’u Burusiya
    Ba president burigihe bashishira abaturagye babo mukaga kugirango barebeke nka bashoboye by’amara kubakomerana bagatangira gushakisha ubufasha aho bibaretera nokuguza ibihugu byabo bikaguma mumwenda bitazigyera bivamo president wa finland nuwa sweden mubambwirire bitegereze bamenye icyahaye amerika ubwa supa pawa kandi bamenye intambara izaberahe n’ingirandi nangwa?birinde badashira abaturage mukaga

  5. Perezida wa Finland yarenze ku muburo w’u Burusiya
    Iwe finland nawe sweden mumenye yuko ibihugu bikomeye bitabafasha kubaneza kandi kuba na nato bitabaretera ibi bazo mugume na putin abo bayayi babazungu mubareke batazabateza ibibazo ikindi mwishire mumaboko y’uwiteka

  6. Perezida wa Finland yarenze ku muburo w’u Burusiya
    Iwe finland nawe sweden mumenye yuko ibihugu bikomeye bitabafasha kubaneza kandi kuba na nato bitabaretera ibi bazo mugume na putin abo bayayi babazungu mubareke batazabateza ibibazo ikindi mwishire mumaboko y’uwiteka

  7. Perezida wa Finland yarenze ku muburo w’u Burusiya
    Ntakibuza azikubite umwana wigyize Marine wumayibobo arakubitwa

  8. Perezida wa Finland yarenze ku muburo w’u Burusiya
    Ntakibuza azikubite umwana wigyize Marine wumayibobo arakubitwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *