Impande zombi zaganiriye ku mubano w'u Rwanda na Guinée Bissau hamwe n'ikibazo cy'umutekano muke muri RDC

Perezida wa Guinée Bissau yakiriwe i Kigali nyuma ya Kinshasa

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Guinée Bissau akaba n’Umukuru w’umuryango w’akarere ka Afurika y’uburengerazuba (ECOWAS), Umaro Sissoco Embaló, yamaze kugera i Kigali mu Rwanda nyuma yo kuva i Kinshasa muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC).

Ibiro bya Perezida w’u Rwanda byasobanuye ko Paul Kagame yakiriye Embaló, baganira ku mubano w’ibihugu byombi ndetse no ku kibazo cy’umutekano muke kiri mu karere k’ibiyaga bigari.

Byagize biti: “Muri iki kigoroba muri Village Urugwiro, Perezida Kagame yakiriye Perezida Umaro Sissoco Embaló wa Guinée Bissau. Abayobozi bombi baganiriye ku buryo bwo gukomeza umubano w’u Rwanda na Guinée Bissau ndetse n’ikibazo cy’umutekano kiri mu karere.”

Perezida Embaló yatangaje ko na none, yakiriwe na mugenzi we uyobora RDC, Félix Tshisekedi, mu rukerera rwo kuri uyu wa 13 Ugushyingo. Baganiriye kuri iyi mirwano yateje umwuka mubi mu mubano wa RDC n’u Rwanda.

Uyu Mukuru w’Igihugu hamwe na João Lourenço wa Angola bombi bageze mu Rwanda na RDC muri iyi mpera y’icyumweru, bagamije guhuza ibi bihugu by’ibituranyi bimaze amezi arenga 5 bidacana uwaka mu buryo bweruye.

Impande zombi zaganiriye ku mubano w'u Rwanda na Guinée Bissau hamwe n'ikibazo cy'umutekano muke muri RDC
Impande zombi zaganiriye ku mubano w’u Rwanda na Guinée Bissau hamwe n’ikibazo cy’umutekano muke muri RDC

Soma Izindi Nkuru

The Ben ari mu bitaro

April 16, 2026

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *