Perezida wa Koreya ya Ruguru arifuza kongera guhura na Trump

Sangiza iyi nkuru

Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump bitangaza ko mugenzi we wa Koreya ya Ruguru yohereje urwandiko rusaba kongera guhura kwabo.

Perezida Donald Trump n’uwa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un babonanye ku wa 11 Kamena 2018, muri Singapore bemeranya kugirana umubano udasanzwe. Uku kubonana kwaje nyuma yo guterana amagambo kwabo, umwe yita undi umurwayi wo mu mutwe n’ibindi bitutsi batukanaga babicishije ku mbuga nkoranyambaga.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasabaga Koreya ya Ruguru guhagarika umushinga wo kugerageza ibisasu bya kirimbuzi, Koreya ya Ruguru igasubiza ivuga ko idateze kuzakorera ku gitutu cya Amerika.

Nk’uko VOA ibitangaza, ngo Leta ya Trump iherutse gutangaza ko hari intambwe yatewe mu kuzahura umubano hagati ya Amerika na Koreya ya Ruguru, kuva Trump ahuye na Kim muri Singapore.

Ku ruhande rw’abakurikiranira hafi iby’ibi bihugu byombi, batangaza ko umubano wabyo ukirimo agatotsi ndetse ngo bikagaragazwa n’isubikwa ry’urugendo rwa Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa USA, Mike Pompeo yagombaga kugirira i Pyongyang mu kwezi gushize.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *