sall_tshi.jpg

Perezida wa Sénégal arasaba u Rwanda na RDC kumvikana

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika ya Sénégal, Macky Sall, yasabye Leta u Rwanda n’iya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) kujya mu biganiro bigamije gucubya umwuka mubi watutumbye hagati y’ibi bihugu.

Uyu Mukuru w’Igihugu yagaragarije ubu busabe ku rubuga rwa Twitter kuri uyu wa 29 Gicurasi 2022 nyuma y’aho guverinoma ya RDC ishinje iy’u Rwanda gufasha gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23 uhanganye n’ingabo zawo.

Ni nyuma y’aho kandi na guverinoma y’u Rwanda ihakanye iki kirego, igashinja ingabo za RDC kurasa ibisasu bya roketi ku butaka bwarwo tariki ya 23 Gicurasi no gushimuta abasirikare barwo babiri: Cpl Nkundabagenzi Elysée na Pte Ntwari Gad.

Perezida Sall yatangaje ko ari gukurikirana cyane ibiri kuba hagati y’ibihugu by’ibituranyi, anasaba ko byakumvikana. Ati: “Ndi gukurikirana cyane umwuka mubi uzamuka hagati y’u Rwanda na RDC. Ndasaba ibi bihugu byombi gutuza, bikajya mu biganiro bigamije gukemura ikibazo mu mahoro, bibifashijwemo n’inzego z’akarere n’umuryango wa Afurika yunze ubumwe.”

Uyu mwuka mubi watumye guverinoma ya RDC ikumira ingendo z’indege za RwandAir ku butaka bwayo, inahamagaza Ambasaderi w’u Rwanda, Vincent Karega, kugira ngo atange ibisobanuro.

Guverinoma ya RDC yafashe iki cyemezo mu gihe urwego rw’akarere k’ibiyaga bigari rushinzwe kugenzura umutekano wo ku mbibi, EJVM, rwatangiye gukora iperereza kuri ibi birego ibihugu byombi byatanze.
sall_tshi.jpg

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Perezida wa Sénégal arasaba u Rwanda na RDC kumvikana
    Ubwo Macky Sall azafate umwanya abanze amenye amateka y’akarere n’ibibazo byaho n’inkomoko y’ibyo bibazo.
    Iyo leta itangiye gukora icengezamatwara n’ubukagurambaga buhamagatira abaturage gukora génocide iba ahubwo ikwiye guhagurukirwa n’isi yose.
    RDC yikururiye umuvumo yemera kwakira no gukorana n’abakoze génocide.
    Ejo UN nizongere kuririmba “Never again” dore ko n’ubundi nta ho ayo mahano aba batabizi kuva mu gutegurwa kwayo.

  2. Perezida wa Sénégal arasaba u Rwanda na RDC kumvikana
    Ubwo Macky Sall azafate umwanya abanze amenye amateka y’akarere n’ibibazo byaho n’inkomoko y’ibyo bibazo.
    Iyo leta itangiye gukora icengezamatwara n’ubukagurambaga buhamagatira abaturage gukora génocide iba ahubwo ikwiye guhagurukirwa n’isi yose.
    RDC yikururiye umuvumo yemera kwakira no gukorana n’abakoze génocide.
    Ejo UN nizongere kuririmba “Never again” dore ko n’ubundi nta ho ayo mahano aba batabizi kuva mu gutegurwa kwayo.

  3. Perezida wa Sénégal arasaba u Rwanda na RDC kumvikana
    Kuki Leta zamahanga zitumva ikibazo u Rwanda rufite?
    Kuki bumva amarira yabazayirwa gusa?
    Kuki amahanga atumva akababaro ka M23nabo ivugira?
    Kuki isi irenganya bamwe?

  4. Perezida wa Sénégal arasaba u Rwanda na RDC kumvikana
    Kuki Leta zamahanga zitumva ikibazo u Rwanda rufite?
    Kuki bumva amarira yabazayirwa gusa?
    Kuki amahanga atumva akababaro ka M23nabo ivugira?
    Kuki isi irenganya bamwe?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *