Perezida wa Senegal yabwiye Putin ko Abanyafrika bashonje ari inzirakarengane z’intambara

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Sénégal akaba n’umukuru w’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU), Macky Sall, yabwiye Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin ko Abanyafurika ari inzirakarengane z’intambara yo muri Ukraine kandi ko Uburusiya bukwiye gufasha mu kudohora ku kababaro kabo.

Nyuma y’ibiganiro byabereye mu mujyi wa Sochi, Macky Sall yavuze ko “Perezida w’Uburusiya yasezeranyije koroshya ku kohereza mu mahanga ibinyampeke n’ifumbire, ariko nta makuru arambuye yatanze.”

Sall yabwiye Putin ko akwiye kumenya ko “ibihugu byacu, nubwo biri kure y’aho bibera [intambara ibera], ni inzirakarengane z’aya makuba mu bukungu”.

Yanavuze ko arimo kuvugira ibindi bihugu byo ku mugabane w’Aziya, mu burasirazuba bwo hagati no muri Amerika y’epfo nk’uko ibinyamakuru mpuzamahanga bitandukanye byabigarutseho.

Putin yavuze ko Uburusiya bwiteguye gutuma habaho umutekano mu kohereza mu mahanga ibinyampeke byo muri Ukraine binyuze ku byambu byo ku nyanja za Azov Sea na Black Sea bugenzura.

Putin yahakanye ko Uburusiya burimo kubuza ibyambu bya Ukraine kohereza ibinyampeke mu mahanga.

Ingano zirenga 40% by’iziribwa muri Afurika ubusanzwe ziva mu Burusiya no muri Ukraine.

Ariko ibyambu bya Ukraine byo mu nyanja ya Black Sea ahanini byabujijwe kugira ibicuruzwa byohereza mu mahanga kuva intambara yatangira mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka.

Ingaruka z’ibi, zatangiye kugaragara kuko Tchad yatangaje ibihe bidasanzwe by’ibura ry’ibiribwa mu gihugu.

Kuri iki kibazo, kimwe cya gatatu (1/3) cy’abaturage b’iki gihugu bacyeneye imfashanyo y’ibiribwa, nkuko bitangazwa na ONU. Leta ya Tchad yasabye imfashanyo y’amahanga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *