Kuri iki Cyumweru, itariki 19 Ukwakira 2025, Perezida Bassirou Diomaye Faye wa Senegal yasoje uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda. Ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, aho yaherekejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Nduhungirehe Olivier.

Mbere yaho mu gitondo, ku butumire bwa mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, Perezida Bassirou Diomaye yabanje kwifatanya n’Abanyarwanda muri siporo ya Car Free Day iba buri cyumweru.

Abakuru b’ibihugu byombi bakoranye urugendo rw’ibirometero bitanu mu mihanda ya Kigali bakikijwe n’abaturage bo mu byiciro bitandukanye bari bitabiriye Car Free Day mu gikorwa cyaranzwe no kwereka ikinyabupfura n’ikaze riranga Abanyarwanda.

Kuba hari umukuru w’igihugu Bassirou Diomaye muri ibi birori nk’uko byatangajwe na Perezidansi ya Senegal, byerekana guhuza ibitekerezo hagati ya Senegal n’u Rwanda ku bijyanye no kugira siporo, ubwenegihugu n’iterambere rirambye umusemburo wo kubaka Afurika ihamye, yunze ubumwe kandi ireba imbere.


