None

Perezida wa Turkey yahaye abayobozi ba NATO imbunda, Starmer arayisiga 

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Turkey, Recep Tayyip Erdoğan, yahaye abayobozi bitabiriye Inama ya 36 y’Umuryango wa NATO yabereye i Ankara impano idasanzwe igizwe n’imbunda yo mu bwoko bwa revolver yanditseho amazina yabo, iherekejwe n’agasanduku karimo amasasu nyayo.

Iyi mpano yatanzwe ku wa 8 Nyakanga 2026 ku ruhande rw’inama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma za NATO. Buri muyobozi yahawe imbunda yakozwe n’uruganda rwo muri Turkey rwa Sarsılmaz, ndetse Perezida Erdoğan anatanga inyandiko yemerera ko iyo mbunda yoherezwa hanze y’igihugu.

Icyakora, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, ntiyabashije kujyana iyo mbunda mu gihugu cye kuko amategeko y’u Bwongereza abuza kwinjiza no gutunga imbunda ngufi nk’iyo, keretse mu bihe bidasanzwe byemewe n’amategeko.

Nk’uko ibitangazamakuru byo mu Bwongereza birimo The Guardian na Financial Times byabitangaje, Starmer yavuze ko yahisemo gusiga iyo mbunda kuri Ambasade y’u Bwongereza i Ankara, aho biteganyijwe ko izangizwa cyangwa igahindurwa ku buryo itazongera gukoreshwa.

Amakuru avuga ko n’ubwo inyandiko yatanzwe na Erdoğan yakemuraga uruhushya rwo kohereza iyo mbunda ivuye muri Turkey, itari guhagarika amategeko akomeye agenga imbunda mu Bwongereza.

Aya mategeko yashyizweho nyuma y’ubwicanyi bwo mu ishuri rya Dunblane mu 1996, bwatumye u Bwongereza bushyiraho amabwiriza akomeye abuza abaturage gutunga imbunda ngufi.

Kugeza ubu ntiharamenyekana niba hari abandi bayobozi ba NATO bahuye n’imbogamizi nk’iza Starmer cyangwa uko bakiriye iyo mpano.

Inama ya NATO yabereye i Ankara yibanze ku ngingo zirimo kongera ingengo y’imari y’igisirikare, gukomeza gufasha Ukraine ndetse n’ibiganiro ku mubano wa Turkey n’ibihugu by’uburengerazuba mu rwego rw’umutekano n’ubwirinzi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply