Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yatangaje ko Ingabo z’u Burusiya zitegura gutera ibisasu ku mujyi munini wa Odesa uri ku nkombe z’Inyanja y’Umukara.
Kuri iki Cyumweru nk’uko tubikesha Al Jazeera, Zelenskyy yagize ati: “Barimo kwitegura gutera ibisasu kuri Odesa.”
“Abarusiya bakunze kuza muri Odesa. Buri gihe bumva basusurutse gusa muri Odesa…None ubu? Ibisasu kuri Odesa? Misile kuri Odesa? ” yakomeje agira ati: “Bizaba icyaha cy’intambara. Bizaba icyaha cy’amateka. ”
Ako kanya nta bisobanuro byatanzwe n’u Burusiya, bwagabye igitero kuri Ukraine mu kirere, ku butaka no ku nyanja ku itariki ya 24 Gashyantare.
Kuva icyo gihe ingabo z’u Burusiya kwegera imbere, zirenga umujyi wa Kherson zigarurira icyambu cya Mariupol, ariko Odesa kugeza ubu ntirafatwa.



2 Responses
Perezida wa Ukraine aravuga ko Ingabo z’u Burusiya zitegura gusuka ibisasu kuri Odesa
Hosebazahafate ark tubone amahoro
Perezida wa Ukraine aravuga ko Ingabo z’u Burusiya zitegura gusuka ibisasu kuri Odesa
Hosebazahafate ark tubone amahoro