Perezida wa Zanzibar yagaragaje impungenge z’uko ishyaka CCM rishobora gucikamo ibice

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi wungirije w’Ishyaka Chama Cha Mapinduzi (CCM) akaba na Perezida wa Zanzibar, Dr. Hussein Mwinyi yaburiye ko muri iri shyaka hashobora kuvuka amacakubiri no gucikamo ibice, ahamagarira abayoboke kwishyira hamwe kugira ngo ishyaka rikomeze gukomera .

Ibi yabitangaje ku wa Gatandatu, itariki ya 6 Gicurasi 2023, ubwo yagezaga ijambo ku bakada b’ishyaka baturutse mu nzego zitandukanye mu nama yabereye ahitwa Piccadilly Kombeni Hall, mu Karere ka West B, mu Burengerazuba bwa Zanzibar.

Nk’uko Perezida Mwinyi abitangaza, ngo mu matora yose, havuka amatsinda atandukanye afite intego n’inyungu zitandukanye, akavuga ko igihe kigeze cyo gusenya imitwe itandukanye no kwishyira hamwe nk’ishyaka.

Ati: “Komite zishinzwe imyitwarire zigomba gufata ingamba zikarishye kugira ngo ikinyabupfura n’ubumwe mu ishyaka bigaruke igihe amacakubiri n’udutsiko bigaragaye.”

Mu minsi yashize nk’uko iyi nkuru dukesha The Citizen ikomeza ivuga, bamwe mu bakada banenze ku mugaragaro politiki zimwe na zimwe z’ubukungu zishyizwe imbere na Dr Mwinyi, bavuga ko bishobora kuzarangira bashenguwe imitima.

Dr. Mwinyi yasabye ababishinzwe hakurikijwe umwanya bafite mu ishyaka, gukora imirimo bashinzwe no gushaka abayoboke bashya kugira ngo ishyaka rikomeze gukomera.

Ati: “Umutungo nyamukuru w’ishyaka ushingiye ku kwiyongera kw’abayoboke bashya, hagomba kubaho amakarita ahagije”.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *