François NGEZE wigeze kuyobora u Burundi mu gihe cy’iminsi itandatu, yitabye Imana ahitanwe n’indwara ya kanseri yari amaranye igihe.
Urupfu rw’uyu mukambwe w’imyaka 68 rwabaye ku wa Kane w’iki cyumweru nk’uko ibitangazamakuru by’i Burundi byabitangaje.
Ngeze yahoze ari Minisitiri w’umutekano mu Burundi mu gihe cy’ubutegetsi bwa nyakwigendera Pierre Buyoya.
Hagati y’itariki ya 21 n’iya 27 Ukwakira mu 1993 ni bwo Ngeze yagizwe Perezida w’u Burundi, ashyizweho n’agatsiko k’abasirikare bari bamaze kwica uwari Perezida, Melchior Ndadaye n’abo bari bafatanyije kuyobora.
Nyakwigendera Ngeze yari asanzwe ahagarariye mu mategeko ishuri ryitwa Ecole Horizon ryo mu gace ka Kinindo mu mujyi wa Bujumbura.

2 Responses
Perezida wayoboye u Burundi iminsi 6 yapfuye
Nta mukambwe w’imyaka 68. Ubukambwe ni uguhera ku myaka 80. Umuntu wifata neza agakora imyitozo ngororamubili atarya amavuta mabi, kuriyo myaka aba.akigaragara neza.