Perezida wibye amamiliyari agasohoka igihugu byagenze bite?

Sangiza iyi nkuru

Yahya Abdul-Aziz Jemus Junkung Jammeh ni umunyapolitiki wo muri Gambia wahoze ari umuyobozi wa gisirikare. Yayoboye Gambia guhera mu mwaka w’1994 ubwo yari amaze gukora coup d’etat kugeza muri 2017.

Bwa mbere yabanje kuba umuyobozi w’umutwe wa gisirikare wa AFPRC (Armed Forces Provisional Ruling Council) kuva mu 1994 kugera mu 1996, nyuma atorerwa kuba Perezida wa Gambia mu 1996, ayobora kugera 2017.

Byagenze ute ngo uyu mu Perezida yibe miliyali irenga y’amapawundi?

Yahya Jammeh yashinjwe ubujura bukomeye cyane, aho ashinjwa kwiba miliyali 1 na miliyoni 760 z’amapawundi mbere y’amasaha make ngo yurire indege, amaze gutsindwa amatora.

Umuryango wa OCCRP (The Organized Crime and Corruption Reporting Project) washyize hanze inyandiko zigagaraza uburyo mu myaka 22 yamaze ku butegetsi, amafaranga y’igihugu yatikiye.

Mu kiganiro yahaye televiziyo y’igihugu nyuma y’amatora, Jammeh yavuze ko atagenze neza bityo atangaza ko atemeye ibyayavuyemo.

Mu kuboza 2017, ubuyobozi bwa Donald Trump wayoboraga Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) bwafatiye Jammeh ibihano bushingiye ku nkuru zitandukanye zavugaga ko yahutazaga ikiremwamuntu, akanakira ruswa.

Muri ibyo icyo gihe, Jammeh yashinjwaga gukora iyicarubozo no kwica abatavuga rumwe na we, yifashishie itsinda rye yita Junglers ryahigaga umuntu wese utaravugaga rumwe na we cyangwa ngo amushyigikire.

Mu mwaka wakurikiyeho, USA yafatiye ibihano umuryango wa Jammeh byo kutazakandagirayo. Jeggan Grey-Johnson, umuvugizi w’umuryango African office of the Open Society Foundation yabwiye OCCRP ko “Jammeh yari yarahinduye igihugu nka hantu ho gukorera ibyaha bye”, ariko agaragaza ko mu byaha yakoraga atigeze akurikiranwa n’imiryango mpuzamahanga bitewe n’ububasha buke bw’ibihugu byo mu burengerazuba bwa Afurika.

Byatangiye USA ishinja Jammeh kubikuza milliyoni 50 z’amadorali ya Amerika mu buryo butemewe n’amategeko, aya mafaranga akaba yari aya leta.

Nubwo OCCRP ivuga ko Jammeh n’incuti ze banyereje miliyari z’amadorari ya Amerika 975, mu nyandiko zagaragajwe nkuko zibivuga guhera muri 2011 kugera 2016.

Dore uko byagenze:

Miliyoni 71 z’amadolari yabikujwe muri banki nkuru y’igihugu mu buryo butasobanuwe neza byari byanditswe ko ayo mafaranga yari agiye gufasha muri gahunda za leta.

Ku kigero cya 82% by’amafaranga y’umusoro yaturutse mu bigo by’itumanaho angana na miliyoni 364 z’amadorari yishyuwe leta akabikuzwa n’incuti za Jammeh.

Miliyoni z’amadolari y’Amerika $36,000 byavuzweko zavanywe muri banki zigamije gufasha ibiro by’umugore w’igihugu kandi icyo gihe ntabwo byabagaho.

Inshuro nyinshi abafite aho bahuriye na Jammeh bagiye basaba ko amafaranga 10% yakatwa ku misoro yishyurwaga nabakora uburobyi ayo mafaranga yose yagombaga kujya ku mufuko wabo.

Amwe muri ayo mafaranga yose Jammeh yayakoresheje mu bikorwa byinshi bitandukanye birimo kwinezeza Ndetse n’umuryango we aho yubatse umusigiti iwe aho yabaga, andi akayashora mu bikorwa bigamije kumuzamurira ikuzo, urugero nko mu gitaramo cyatumiwemo umuhanzi Michael Jackson.

Inyandiko zagaragaje miliyoni 35 z’Amadorari zoherejwe muri Amerika kuri konti yitwa 3M muri Citibank, ivugwa ko iterwa inkunga na Taiwani ariko OCCRP ivuga ko iyi banki yirinze kugira icyo ivuga kuri aya makuru.

Byavuzweko ayo mafaranga yagabanyijwe abantu bagera kuri 20. Bamwe muri bo harimo umugabo w’umucuruzi uzwi cyane witwa Muhammad Bazzi ushinjwa gutera inkunga umutwe w’iterabwoba wa Hezbollah muri Liban.

Mu myaka ishize, Bazzi yafatiwe ibihano na USA ashinjwa gufatanya n’amatsinda atanu ayoboye. Byongeye kandi Amerika yamushinjaga kugirana umubano wihariye na Jammeh bakamushinja gucuruza ibiyobyabwenge no kwakira amafaranga atagaragaza aho yavuye. Ariko uyu mugabo nta kintu yigeze abivugaho icyo gihe kubyo yashinjwaga.

Benshi mu babayeho ku butegetsi bwa Jammeh bwamaze imyaka 22 bavuga ko ari ubutegetsi bwaranzwe n’ibikorwa by’ubwicanyi ndetse no kwikunda.

Jammeh azwiho kuba yaratangaje ko yavumbuye umuti wa SIDA, ibi yabivuze mu ijambo ritangira umwaka wa 2013. Icyo gihe avuga ko leta yari igiye kubaka amavuriro menshi ndetse atanga icyizere ko mu mwaka wa 2015 nta SIDA yari kuba irangwa muri Gambia.

Amakuru aheruka avuga ko Jammeh yibera muri Guinea Equatorial, mu gace ka Mongomo.

Yanditswe na Niyobuhungiro David

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *