Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yamaze gusesekara mu Bushinwa, aho yakiranwe urugwiro rwinshi ubwo yageraga ku kibuga cy'indege, mu Mujyi wa Shenzhen, ategerejwe na Perezida Xi Jiping.
Amakuru atangazwa na BBC na CNN aravuga ko Perezida wa Amerika Donald Trump yageze i Shenzhen mu Bushinwa, kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 18 Ugushyingo 2026, aho agomba kwitabira Inama y’Ubufatanye mu Bukungu hagati ya Aziya na Pasifika (APEC) ndetse n’inama y’ingenzi azahuriramo na bagenzi be, Xi Jinping na Vladmir Putin.
Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping yishe amahame yari asanzwe ya dipolomasi ubwo yasuhuzaga Trump ku giti cye, ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Shenzhen Bao'an amuhobera. Nk’uko CNN ibitangaza, Xi ntiyigeze na rimwe ajya ku kibuga cy’indege kwakira Perezida wa Amerika asura u Bushinwa.
Inama y’amateka y’ibihugu bitatu
Biteganijwe ko Trump na Xi bazahura na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, kuwa Kane, itariki ya 19 Ugushyingo, iruhande rw’Inama ya APEC. Xi na Putin bari babanje kugirana ibiganiro hagati yabo bombi, amasaha arenga abiri mbere yaho, kuri uyu wa Gatatu, mbere y'uko Trump ahagera.

