Perezida yaravuze ngo nta mwana ashaka mu muhanda, nimudushyire mu mashuri murebe ko muwutubonamo

Sangiza iyi nkuru

Iyi ni imvugo y’abana bari mu kigero cy’imyaka 15, bavuga ko baba ku muhanda, bawuzamo ahanini bitewe n’ubukene bavuga bw’ababyeyo babo ndetse n’amakimbirane yo mu miryango, ngo bajyanwe mu mashuri nk’abandi bana ntibawugarukamo ukundi.

Aba bana barya ibyo bibye cyangwa batoraguye [mu mvugo yabo babyita gusyaga], kuryama barara mu myobo no mu miyoboro y’amazi, ari byo bita kurara ingangi.

Baganira na Flash Tv dukesha iyi nkuru, ubwo aba bana yari ibasanze mu dusozi duto duto tw’ahazwi ku izina ry’Ikinyamerika, mu kagari ka Kagugu, umurenge Kinyinya akarere ka Gasabo, umujyi wa Kigali, bayitangarije ko bashyizwe mu mashuri bawuvamo.

New Picture 1
Uyu mwana arasaba ko bashyirwa mu mashuri bakava mu muhanda

Umwe muri aba bana, uvuga ubona ko ababaye, ubuzima abayemo atabwishimiye na gato, agira ati “Perezida yaravuze ngo nta mwana ashaka mu muhanda, niba rero nta mwana ashaka mu muhanda, kandi akaba yarabivuze, nimudushyire mu mashuri murebe ko mutubona mu muhanda”.

Abenshi muri aba bana bafite uducupa turimo ibisindisha bya kore na tineri, ibiryo byo bavuga ko ari ibyo baba bavuye gusyaga mu gasanteri kari hafi aho [Batsinda], abariye ni bake ariko abasinze ni hafi ya bose.

Uyu ati “Nyine tujya gucukura ibijumba by’abaturage tukaza tugahekenya cyangwa se…. badufata bakaduca ukuguru nyine nta kundi, hari wo bafashe bamuvuna ukuboko”.

Mugenzi wa bo ubona ko we anakuze, avuga ko iwabo ari ku Gikongoro, ni mu karere ka Nyamagabe, Intara y’Amajyepfo, ahamya ko barara mu myobo iri kuri ako gasozi.

Ati “Hano turaharara, n’imyobo dore iri hariya [atungira agatoki umunyamakuru] irimo, ariko twebwe ukuntu tubayeho, ni ukuvuga ngo buri wese arimenya hano, nta we umenya undi”.

Undi na we ati “hari abanywa amakore n’amatineri, aho dukura amafaranga ni mu gasanteri ka Batsinda niho hantu dusyagira ibirayi, bakaba banagufata bakanagukubita”.

Umwana uri mu kigero cy’imyaka 12, afite umusatsi wamwereyeho, mu maso aragaragara nk’ufite ibitotsi, imvugo ye yumvikana nk’iy’uwasinze.

Ati “ubuzima bwa hano…, dore nk’ubungubu abasirikare baraye batwirukankanye , abasirikare bashaka kutujyana i Gikondo, turabacika, twaraye dusimbuka iriya misozi”.

W2
Buri mwana aba afite agacupa karimo kore cyangwa tineri, akurura umwuka wabyo bikamusindisha

Undi na we ufite agacupa karimo kore, n’agafuka mu ntoki karimo ibyo yasyaze, ururimi ntiruva mu kanwa, yasinze, avuga ko bari bakoze aho bazajya barara,

Ati “ twari twakoze agahema, noneho turyamye, turabyuka mu gitondo tujya guhiga [gushakisha ibyo barya] dutetse twumva inyuma yacu ngo noneho nihagire uwirukanka, noneho inkono yacu turayita turirukanka.

Barasaba ubuvugizi:

Babajijwe icyakorwa ngo bave muri ubwo buzima, umwe yasubije agira ati “keretse tugize nk’ubuvugizi, bakatuvuganira, tukajya nko mu bigo tukamera nk’abandi bana, tukava mu burara”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ababyeyi bavuga ko byabarenze, ko uruhare ari urwa Leta, umugabo uri mu kigero cy’imyaka 35, ati “uruhare ni urwa Leta, nk’ubu baje bakabafata umwe bakamubaza bati ‘wowe iwanyu ni he’ babasha kubashyikiriza ababyeyi babo”.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kinyinya, bwo buvuga ko kugirango ikibazo cy’aba bana gikemuke, bisaba ubufatanye bw’ababyeyi n’ubuyobozi.

Ushinze imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa kinyinya, Kanyandekwe Dieudonné, agira ati “hagomba kubaho ubufatanye bw’ababyeyi n’ubuyobozi, noneho umubyeyi agakora uruhare rwe n’ubuyobozi bugakora urwabwo, bukaba ubufatanye budasanzwe, ndumva ari icyo ngicyo”.

Mu mwiherero wa 13 w’abayobozi bakuru b’igihugu bateraniye i Gabiro mu Karere ka Gatsibo, muri Werurwe 2016, Perezida Kagame yavuze ko bibabaje kuba hari abana bacyandagaye ku mihanda batagira kirengera.

Yavuze ko atiyumvisha impamvu inzego zishinzwe gufasha abana zitabikora, kandi hari inama nyinshi zagiye zifatirwamo imyanzuro y’uko bafashwa mu buryo burambye.

Yagize ati “Ko umuntu atambwira ngo twabuze amikoro, ko atari cyo kivugwa, habaye iki? Ababishinzwe ndibaza ko mwabidusubiza na byo, habaye iki ku buryo umuntu ahora abona ku muhanda abana badafite uko babayeho?”

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) ifite mu nshingano aba bana, yahise itangaza ko icyo kibazo cy’abana bo mu mihanda igomba kugikemura bitarenze ibyumweru 2, hari mu kwezi kwa 3 umwaka ushize, ubu turi mu kwezi kwa 10, umwaka n’igice birihiritse ikibazo kikigaragara hose, ese kizakemurwa na nde? Hakozwe iki?

New Picture 2
Utu nitwo dusozi aba bana birirwamo bakanaturaramo

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Itangishatse Theoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *