Bwiza

Perezida yinjiye mu kibazo cy'umwarimu wateye umunyeshuri icyuma

amakuru-mashya
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
Kuwa Kabiri, 11 Gashyantare 2025 saa 08:29
Iminota 1 yo gusoma3 Abasomye
Perezida yinjiye mu kibazo cy'umwarimu wateye umunyeshuri icyuma

Mu gihugu cya Koreya y'Epfo, byabaye agahomamunwa nyuma y'uko umwarimu w’umugore ateye icyuma umwana w’umukobwa w’imyaka 8 mu ishuri ryo mu mugi wa Daejeon.

Uwo mwana yasanzwe ku ishuri afite ibikomere by’icyuma ku wa Mbere, nyuma y'uko umushoferi w'ikigo atangaje ko atari yageze mu modoka kugira ngo ajye mu rugo.

Uyu mwana yaguye mu bitaro, nyuma yo guhamagara abakozi b’ubutabazi.

Kwamamaza (728x90)

Umwanya w'Iyamamaza ry'Ubucuruzi - BWIZA ADS

Kwamamaza hano: isaackamis@gmail.com | +250 788 000 000

Umwarimu w’umugore, ufite imyaka 40, yemeye ko yateye icyuma umwana, aho Polisi ivuga ko ibikomere afite bishobora kuba byari byatewe no kugirirwa nabi.

Iki gikorwa cyakozwe nyuma y’uko uyu mwarimu yagaragaje imyitwarire idakwiye mu bihe byashize, aho yari yabanje no gukubita undi mwarimu mugenzi we.

Perezida w’agateganyo wa Koreya y’Epfo, Choi Sang-mok, yasabye ko hakorwa iperereza ryihuse kandi hafatwe ingamba zikomeye zo gukumira ibyaha nk’ibi mu mashuri.

Ishuri ryahise rifungwa kuri uyu wa Kabiri, naho abaturage bashyira indabo n'ibikinisho ahantu hateguwe mu rwego rwo kwifatanya n’umuryango w’umwana.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.