Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko intambara Uburusiya bwabashojeho igomba kurangira bisubije agace ka Crimea iki gihugu cyari cyarambuwe mu myaka umunani ishize. Ibi yabivuze kuwa Kabiri, hashize amasaha urukurikirane rw’ibisasu bikubise ku kibuga cy’indege cya gisirikare cy’Uburusiya cyaho, byica umuntu umwe. Yagize ati: “Crimea ni iya Ukraine kandi ntituzigera na rimwe tuyireka”. Yakomeje ngo “Ntituzibagirwa ko intambara y’Uburusiya kuri Ukraine yatangiranye no kwigarurira Crimea. Iyi ntambara y’Uburusiya… yatangiranye na Crimea kandi igomba kurangirana na Crimea n’ibohorwa ryayo”. Zelensky yumvikanisha ko yemera ko Ukraine igomba kwisubiza uwo mwigimbakirwa mbere y’uko iyi ntambara ishobora kurangira ariko mu gihe cyashize yavuze ibintu bitandukanye kuri iki kibazo. Mbere, yasobanuye ko Ukraine ishobora kwemera amahoro mu gihe Uburusiya bwaba busubiye mu birindiro bwari burimo mbere yo ku itariki ya 24 y’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka. Ibyo bivuze ko kwisubiza Crimea bitafatwa nk’igisabwa nk’uko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje. Mu mategeko, Crimea ni igice cya Ukraine ariko Uburusiya bwayiyometseho mu 2014 nyuma y’amatora ya kamarampaka (referendum) amahanga abona ko anyuranyije n’amategeko. Abanya-Ukraine benshi babona uko kwiyomekaho Crimea yiganjemo abavuga Ikirusiya ari nk’intangiriro y’intambara yabo n’Uburusiya.


