Perezida wa Repubulika ya Ukraine, Volodymyr Zelensky yatangaje ko atumva neza ukuntu Abarusiya bica abantu ku munsi wa Gatanu Mutagatifu n’uwa Pasika.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The Atlantic cyasohotse tariki ya 15 Mata 2022, Perezida Zelensky yavuze ko intambara u Burusiya bwashoje kuri Ukraine yatumye yibaza ku ndangagaciro za gikirisitu ibihugu byombi byari bisanzwe bigenderaho.
Perezida Zelensky yavuze ko u Burusiya ari igihugu kigendera ku mahame ya gikirisitu, cyane ko ari cyo gifite aba Orthodox benshi ku Isi ariko muri ntambara akabona ko bwiyambuye uyu mwambaro wera.
Uyu Mukuru w’Igihugu yagize ati: “Dufite ba Pharaoh mu bihugu duturanye. Ariko n’ubwo abanya-Ukraine bahanganye n’umwanzi ukomeye, ntabwo bazajya mu buhungiro. Ntaho tuzajya, yewe na Zelensky ntateganya kujya kumara imyaka 40 azerera mu butayu. Dufite imyaka yacu 30 y’ubwigenge. Ntabwo nakifuje ko turwanirira ubwigenge bwacu indi myaka 10.”
Yakomeje ati: “Ntabwo numva uko abahagarariye amadini n’amatorero mu Burusiya bashishikariza bizeye kwica abanya-Ukraine. Ntabwo numva ukuntu igihugu cy’Abakirisitu cy’u Burusiya gifite abanyamuryango ba Orthodox benshi ku Isi, bakwica abantu muri iyi minsi ikomeye. Mu minsi ya Pasika, burimo gutegura igitero gikomeye muri Donbas. Iyi numva atari imyitwarire ya gikisirisitu habe na gato. Kuri Pasika bazica, kandi na bo bazicwa.”
Intambara ya Ukraine n’u Burusiya igiye kumara amezi abiri kuko yatangiye tariki ya 24 Gashyantare 2022. Nta munsi n’umwe impande zombi zigeze zihagarika imirwano kuko n’igihe zigeze kubyumvikanaho, ntizabyubahirijwe.


