Perezida Zelensky yasabye ko yageza ijambo ku muryango wa Afurika yunze Ubumwe

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Sénégal, Macky Sall, ejo ku wa Mbere yatangaje ko mugenzi we Volodymyr Zelenksy wa Ukraine yasabye ko yageza ijambo ku muryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Perezida Sall kuri ubu uyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe yemeje aya makuru mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter.

Yavuze ko Perezida Zelensky yamugejejeho buriya busabe nyuma yo kugirana na we ikiganiro kuri terefoni cyibanze ku ngaruka intambara yo muri Ukraine yagize ku bukungu bw’Isi ndetse n”ibikenewe ngo habeho ibiganiro” mu rwego rwo gushyira iherezo ku makimbirane ya Ukraine n’u Burusiya.

Perezida Sall yavuze ko Zelensky yanamusabye kugeza ijambo ku muryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Perezida wa Ukraine yasabye kugeza ijambo kuri AU/UA, mu gihe ibihugu bigize umugabane wa Afurika bitabona ibintu kimwe ku bibazo biri hagati ya Ukraine n’u Burusiya.

Urugero, mu bihugu 58 byahisemo kwifata ubwo ku itariki ya 07 Mata hatorwaga umwanzuro uhagarika u Burusiya mu kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Uburenganzira bwa muntu, 24 byari ibya hano ku mugabane wa Afurika.

Sénégal ya Macky Sall iri muri ibi bihugu byahisemo kwifata, mu gihe u Rwanda rwo rutigeze runitabira ririya tora.

Ibihugu icyenda bya Afurika ni byo byagaragaje ko bishyigikiye uriya mwanzuro, ibindi icyenda biwutera utwatsi.

Perezida Zelensky byitezwe ko yifuza gusaba umugabane wa Afurika gushyigikira igihugu cye, nk’uko amaze igihe abisaba ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Perezida Zelensky yasabye ko yageza ijambo ku muryango wa Afurika yunze Ubumwe
    Arakavuga idahiye. Icyo kigwari cyicisha abaturage kibura kumvikana n’abaturanyi ubwo cyavuga iki? Nagumane ubuswa bwe. Putin mukosore

  2. Perezida Zelensky yasabye ko yageza ijambo ku muryango wa Afurika yunze Ubumwe
    Arakavuga idahiye. Icyo kigwari cyicisha abaturage kibura kumvikana n’abaturanyi ubwo cyavuga iki? Nagumane ubuswa bwe. Putin mukosore

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *