Perezida wa Ukraine, Volodomyr Zelenskiy, yatangiye kureshya ibihugu byo muri Aziya, aho yageze kuri uyu wa Gatandatu muri Singapore akitabira bitunguranye inama mpuzamahanga ku by’umutekano ya Shangri-La.
Kuba Zelensky bitunguranye yitabiriye iyi nama ni ikimenyetso cyerekana icyemezo cya Kyiv cyo gukomeza gushishikariza Umuryango Mpuzamahanga kugira uruhare mu kurinda Ukraine ndetse no gushyigikira icyerekezo cyayo cy’amahoro nyuma y’imyaka irenga ibiri u Burusiya bubateye.
Itsinda rya CNN muri iyo nama ryiboneye Zelensky n’intumwa ze bahageze.

Kuba yitabiriye ibiganiro bya Shangri-la muri Singapore biratanga amahirwe adasanzwe kuri Zelensky yo guhura n’abayobozi b’ingabo baturutse hirya no hino muri Aziya-Pasifika, harimo n’u Bushinwa bwongereye umubano na Moscou kuva intambara ibaye.
Biteganijwe ko Minisitiri w’ingabo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Lloyd Austin, hamwe n’abayobozi b’ingabo baturutse mu bihugu by’inshuti za Amerika nka Australia, u Buyapani, na Koreya y’Epfo, ndetse na Minisitiri w’ingabo w’u Bushinwa, Dong Jun, bazitabira iyi nama y’iminsi itatu.
Perezida Zelenskyy arateganya kandi kugirana inama n’abantu banyuranye harimo Perezida wa Singapore, Tharman Shanmugaratnam, Ministri w’Intebe, Lawrence Wong, na bamwe mu bashoramari bo muri icyo gihugu.


