Perezida w Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, avuga ko ari ‘igipimo cya mbere’ cya Moscou mu gihe Ingabo z’u Burusiya zafashe uruganda rwa Chernobyl zinjira mu murwa mukuru, Kyiv.
Perezida Zelenskyy yasezeranyije kuguma i Kyiv mu gihe ingabo ze zirwana n’ingabo z’u Burusiya zerekeza ku murwa mukuru mu gitero kinini cyagabwe ku gihugu cy’u Burayi kuva Intambara ya Kabiri y’Isi yarngira.
Zelenskyy yavuze ko azaguma muri iki gihugu nubwo “imitwe yitwara gisirikare y’Abarusiya” yinjiye mu murwa mukuru w’igihugu kandi ikamugira we n’umuryngo we igipimo No. 1 na No. 2.
Yongeyeho ko Abarusiya “bashaka gusenya Ukraine muri politiki binyuze mu gusenya umukuru w’igihugu”.
Kuri uyu wa Kane, itariki 24 Gshyantare 2022, u Burusiya bwagabye igitero ku butaka, mu kirere no mu nyanja nyuma y’itangazwa ry’intambara na Perezida Vladimir Putin.
Abantu bagera ku 100.000 batahunze ubwo ibisasu hamwe n’amasasu byibasiraga imijyi minini. Zelenskyy yavuze ko abantu 137 bishwe ku munsi wa mbere w’igitero.
Abayobozi ba Leta zunze ubumwe z’Amerika na Ukraine bavuga ko u Burusiya bugamije gufata Kyiv no guhirika guverinoma, Putin we abona ko ari igikoresho cya Amerika.
Ingabo z’u Burusiya zafashe ahahoze ingufu za kirimbuzi i Chernobyl, nko mu bilometero 56 mu majyaruguru ya Kyiv, ubwo zafatag inzira ya bugufi yerekeza mu murwa mukuru iva muri Belarus igana mu majyaruguru.
Kuri uyu wa Gatanu, Zelenskyy yatanze umuburo agira ati: “[Umwanzi] yanshyize ku mwanya wa mbere.” Ati: “Umuryango wanjye niwo mwanya wa kabiri. Barashaka gusenya Ukraine muri politiki binyuze mu gusenya umukuru w’igihugu. ”
“Nzaguma mu murwa mukuru. Umuryango wanjye nawo uri muri Ukraine. ”


