Perezida wa Afurika y’epfo, Jacob Zuma nyuma yo kuvugwaho ko yigwijeho umutungo wa leta ubwo yaguraga inzu ye, bamwe mu badepite batangiye kumusaba kwegura ku buyobozi mu gihe we ari gusaba abaturage kunga ubumwe ndetse no kuzamura ubukungu bw’igihugu bugeze aharindimuka.
Ubwo yari mu nteko ishinga amategeko ku munsi w’ejo kuwa kane tariki ya 18 Gashyantare 2016, Perezida Jacob Zuma yasabye abadepite n’abaturage muri rusange kurwanya ivanguramoko rirangwa mu gihugu cye ndetse no guhangana n’ibibazo by’ubukungu biri kwibasira igihugu cye.

Ibi abivuze nyuma y’icyumweru kimwe gusa anenzwe n’iyi nteko kuba yaranyereje umutungo w’igihugu akajya kwagura inzu ye. Zuma yari yemeye ko hari igice cy’amafaranga yagiye kuri iyo nzu agomba gutanga ku giti cye ariko igice kimwe cy’inteko nticyabyemera kivuga ko igihe cyarenze.
Kuri uyu wa kane Perezida Zuma yagarutse mu nteko mu rwego rwo kugarura ituze mu nteko imaze icyumweru icitsemo ibice bibiri bigizwe n’igice gishyigikiye Perezida Zuma n’ikindi gishyigikiye ko Zuma yirukanwa ku mwanya wa Perezida.
Ku munsi w’ejo igice cy’ishyaka ridashyigikiye Perezida rya Julius Malema cyasohotse mu nteko ishinga amategeko cyanga kumva ijambo rya Perezida Zuma kivuga ko nta Perezida uriho muri Afurika y’epfo ko uriho yakuweho icyizere.
N’ubwo mu nteko ishinga amategeko hari habonetse umutuzo ikibazo cyo gucikamo ibice cyo cyarakomeje.
Kuva muri Werurwe umwaka ushize abatavuga rumwe n’ubutegetsi batangiye gusaba ishyaka riri ku butegetsi rya ANC gusaba ko Perezida Zuma yavanwa ku butegetsi nyuma yo kugaragarwaho kunyereza umutungo wa Leta. Kuva icyo gihe kugeza ubu intambara irarimbanyije hagati y’abashyigikiye Zuma n’abamurwanya.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / bwiza.com


